Meddy na bagenzi be batangije umushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo bato
Ngabo Medard Jobert[Meddy], Charles Ishimwe, Gentille Umutesi na Paul ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa. Batangije umushinga bise EGA Conect uje gufasha ba rwiyezamirimo bato ndetse ukabahuza n’abashoramari.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Park Inn Hotel mu Kiyovu, abateguye uyu mushinga bagarutse cyane ku buryo uzaba uteye, bavuze ko ahanini ushingiye ku gukorera kuri murandasi , bavuze ko bazanye uburyo bushya buzorohereza ba rwiyemezamirimo biganjemo abato bakabahuza n’abashoramari bo mu Rwanda n’abo hanze yarwo.
Charles, Gentille, Meddy na Paul bavuga ko bafite uburyo butandukanye n’ubwo abantu bari basanzwe bazi bwo kumenyekanisha ibikorwa no gucururiza kuri murandasi kuko bo akenshi ibikorwa byabo bazajya babishyira ku rubuga rwabo rwa EGAConect.com mu buryo bw’amashusho ku buryo umuntu areba icyo uwo rwiyemezamirimo akora agashira impungenge.
Uyu mushinga wa EGAConect uje gukemura ibibazo bya ba rwiyemezamirimo, Meddy nk’umuhanzi kandi akaba afite imbaga nyamwinshi imukurikira ku mbuga nkoranyambaga azafasha bagenzi be kumenyekanisha uyu mushinga yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Uyu mushinga abawutangije bawugereranya n’ikiraro, bavuga ko ufite intego zikomeye zigera kuri 4:
1.Gutanga amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo bakizamuka bo mu Rwanda bakabahuza n’abashoramari bakomeye , abaterankunga, cyangwa ababafasha kunguka ubundi bumenyi batari batari basanganywe , bo hanze y’u Rwanda.
2.Gushishikariza urubyiruko rwo mu Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe yose babonye yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, bakitabira ibikorwa bitandukanye bijyanye n’uburyo bakomeza kunguka ubumenyi mu bijyanye no gukora ubushabitsi.
3.Kugabanya ikigero cy’ubushomeri buri mu rubyiruko bakabafasha kwihangira imirimo
4.Kubaka ikiraro kizahuza abakorera ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’abandi babukorera i Bwotamasimbi b’abanyarwanda.
Uko bazagenda bakora kugira ngo bagere ku ntegpo zabo
Barasaba ba rwiyemezamirimo bato basanzewe bakora kubagana bagakorana , bagakorana nabo umunsi ku wundi bakiga ku byo bakora mu buryo bwo kubateza imbere no kubereka uko bakomeza gukora kugira ngo ibikorwa byabo bigere kuyindi ntera. Bakabahuza n’abandi bakorera hanze y’u Rwanda.
Bazajya bashyira ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo ku rubuga rwabo rwa interineti rwa Ega Connect , ibi bizatuma hagira bamwe bakora ubucuruzi bishimira ibyo bakora ubundi babahuze. Icyisumbuye kuri ibi aba bahujwe bazajya bategurirwa inama zihariye bungurane ibitekerezo ku buryo bakora kugira ngo biteze imbere.
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS