AmakuruImyidagaduro

Meddy bwa mbere yavuze ku gahinda yatewe no kubura umubyeyi we

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy mu muziki Nyarwanda, bwa mbere yavuze kuri nyina uheruka kwitaba Imana, ni mu gihe ahamya ko yagerageje kumuvugaho ariko yajya kwandika akabura amagambo.

Tariki ya 14 Kanama 2022 ni bwo inkuru y’uko Cyabukombe Alphonsine, nyina w’umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yitabye Imana azize uburwayi yamenyekanye, akaba yaritabye Imana aguye muri Kenya.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi Meddy yari atagaragaza amarangamutima ye nyuma y’urupfu rwa nyina ahamya ko uretse kuba umubyeyi we yari n’inshuti ye magara.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko inshuro nyinshi yagiye agerageza kwandika kuri nyina ariko bikamunanira.

Ati “Nagerageje inshuro nyinshi kukwandikaho ariko buri nshuro nageragezaga naburaga amagambo. Ni iki mu by’ukuri navuga.”

Yakomeje avuga ko buri munsi mu ntekerezo ze hazamo inzibutso nziza bagiranye.

Ati “Mama, umugore w’Imana, umugore w’impuhwe, umugore w’umunyakuri, umugore utagira ubwoba, umugore ukomeye naba naramenye. Mukundwa mubyeyi. Inzibutso nyinshi nziza nzimpora mu ntekerezo.”

Meddy kandi yavuze ko nyina ari umugore w’indashyikirwa wakoze byose kugira ngo agere aho ageze uyu munsi, ngo yabanye na we mu gihe nta wundi wari kubishobora.

Ati “Wandeze nka papa, unkunda nka mama, ukanseka nk’inshuti. Umugore w’ikirenga, Mama wanjye mwiza. Nzi ko uri muzima uyu munsi kuruta uko wabayeho. Urakoze kunyinjiza mu ivugabutumwa rya Yesu, warakoze kunyigisha kugendera mu kuri n’ubutinyutsi, warakoze ku ndangagaciro zose z’ubuzima nakwigiyeho, warakoze kunyigisha ubumenyi bwose nzi uyu munsi, warakoze kunyigisha ubusobanuro nyabwo bw’ubuzima. Wahagararanye nanjye mu gihe nta wundi wari kubishobora.”

Avuga ko ubu ari bwo amukunda cyane kuruta na mbere kandi akaba yizeye ko bazongera kubonana mu bundi buzima, gusa ngo nta munsi ushira atamutekereje.

Ati “N’uyu munsi ndagukunda cyane kuruta uko nagukunze. Ndabizi hejuru y’igicucu cyo gushidikanya ko vuba na vuba nzongera kukubona mu bwiza n’icyubahiro cy’Imana. Ndagukumbuye cyane sinshobora no kubisobanura. Nta munsi ushira ntagutekereje ariko ibyiringiro byanjye biri muri Kristo no muri Kristo wenyine!”

Meddy ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ho anatuye n’umugore we, amaze iminsi afashe umwanzuro wo kureka gukora umuziki usanzwe ahubwo akajya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger