Meddy ashobobora kutajya gutaramira i Burundi nk’uko byari biteganyijwe
Nyuma y’uko Bruce Melody asubikiye kujya gutaramira mu gihugu cy’u Burundi, Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy na we ashobora kutajya gukorera igitaramo muri iki gihugu bitewe n’umutekano we utizewe.
Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody na Ngabo Medard bari mu bahanzi bafite igikundiro kinshi hano mu Rwanda no mu Burundi, bari batumiwe kugira ngo bajye gususurutsa Abarundi mu gihe cy’iyi minsi mikuru isoza umwaka.
Gusa bitewe n’ibibazo by’umutekano aba bahanzi batizeye mu Burundi butagicana uwaka n’u Rwanda, amakuru avuga ko bishobora kurangira nta n’umwe ugiyeyo.
Bruce Melody we yamaze gusubika urugendo, gusa amakuru avuga ko na Meddy ashobora gutera ikirenge mu cye.
Umutekano wa Meddy na Bruce Melody watangiye gukemangwaho nyuma y’uko hari Abarundi batambukije ubutumwa buvuga ko aba bahanzi nibagera iwabo bazagirirwa nabi. Ni ubutumwa bwagiye bugaragara kenshi ku mbuga nkoranyambaga. Kuri Bruce Melody we yanakiriye ku giti cye ubutumwa bumuha gasopo.
Izi mpamvu zatumye Bruce Melody wakabaye yarageze i Burundi ku cyumweru atangaza ko atakigiyeyo kubera umutekano atizeyeyo.
Ku ruhande rwa Meddy, ntibiremezwa niba na we yaba yisubiyeho akareka kujya gutaramira mu Burundi, gusa byitezwe ko na we ashobora kwisubiraho kuko ubutumwa bumutera ubwoba na we yabwakiriye.
Gahunda ya Meddy igaragaza ko yari kujya gutaramira i Bujumbura ku wa 29 z’uku kwezi, nyuma agahita agaruka mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura igitaramo cya East African Promotion Party azaririmbamo ku Bunani.