AmakuruImyidagaduro

Meddy agiye kongera kwiyereka abakunzi be mu buryo bushya

Umuhanzi Meddy yamaze gutangaza ko ari mu myiteguro y’ibitaramo bizenguruka Canada yitegura gukora mu minsi iri imbere, bikaba mu mujyo w’ibyo amazemo iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana anatanga ubuhamya ku rugendo rwe rwo gukizwa.Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Meddy yatangaje ko ari mu myiteguro y’ibitaramo bizazenguruka Canada, ateguza abakunzi b’umuziki we bahatuye kuzabana nawe.

Mu kiganiro na IGIHE, Philbert Kwizera, Umuyobozi wa KAL PRIME Group Ltd iri gutegurira ibi bitaramo Meddy yavuze ko nubwo imijyi ikiri kwiyongera, iyo bamaze kwemeza ari Montreal, Ottawa, Edmonton, Vancouver na Calgary.

Uretse iyi mijyi yamaze kwemezwa kuzaberamo ibitaramo bya Meddy muri Canada, hari n‘indi bakomeje ibiganiro irimo Winnipeg.

Ati “Meddy ni umuhanzi munini, abakunzi b’umuziki we badusabye ko twamutumira inaha ariko by’agatangaza buri Mujyi barifuza ko awutaramiramo. Ubusanzwe si ibintu bimenyerewe ko abantu bafata ibitaramo bitaranagera ugasanga bari kubirwanira.”

Kwizera yavuze ko ibi ari ibintu bishimishije bigaragaza uburyo umuziki w’u Rwanda ukomeje gutera imbere umunsi ku wundi ariko binagaragaza uko Meddy akunzwe.

Ati “Uretse kuba abantu bakomeje gukunda umuziki w’iwabo, Meddy ni umuhanzi ufite igikundiro gikomeye mu Banyarwanda.”

Kwizera yavuze ko byinshi ku matariki y’ibi bitaramo n’abahanzi bazafatanya na Meddy bazabigarukaho mu minsi iri imbere cyane ko ibikorwa byo kwamamaza ibi bitaramo ari bwo byatangiye.

Meddy yaherukaga gukorera igitaramo muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland mu mpera za Nzeri 2024.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger