Meddy agiye gukorera ibitaramo mu mijyi ibiri y’u Bwongereza
Meddy umwe mu bahanzi nyarwanda ukunzwe cyane na benshi hirya no hino ku Isi, yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bikomeye mu mijyi itandukanye yo mu bwongereza.
Meddy abicishije ku rubuga rwa Instagram yavuze ko afite ibitaramo bibiri agiye gukorera mu mujyi wa Birmingham ku wa 22 Nzeri 2018 na London ku wa 29 Nzeri uyu mwaka. Kwinjira mu gitaramo cya Meddy kizabera i Birmingham ni Amayelo £25 mu myanya isanzwe , VIP ni amayelo £ 35 na ho kuri ya meza yo mu myanya y’icyubahiro ni amayelo £ 350.
Mu muziki, Meddy yaherukaga gusohora indirimbo ‘Lose Control’ yakoranye na The Ben ikomeje gukinwa ahantu henshi yewe no hanze y’igihugu ikanafata n’umwanya wa mbere ku ntonde z’umuziki hanze y’u Rwanda ku mateleviziyo atandukanye yaho.
Meddy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo zitandukaye yakoze zirimo ‘Lose Control’ (Imaze no kuzuza miliyoni imwe yabantu bamaze kuyireba kurubuga rwa Youtube) , ‘Slowly ‘ ‘Burinde bucya’, n’izindi yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize ndetse ahakorera ibitaramo bitandukanye yishimirwa bikomeye n’abafana bari bakumumbuye kumubona mu gihugu cye cy’amavuko nyuma y’igihe kirekire yari amaze adataramira mu Rwanda.