AmakuruImikino

Meddie Kagere yavuze ibanga ryafasha Amavubi gukomeza kwitwara neza

Rutahizamu Meddie Kagere, asanga ikipe y’igihugu Amavubi ikeneye kubona imikino ya gicuti myinshi, nk’ibanga ryayifasha gukomeza kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi Kagere yabitangaje ku munsi w’ejo, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022 Amavubi yari amaze gutsindamo Ibirwa bya Seychelles ibitego 3-0.

Meddie Kagere yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 79 w’umukino, nyuma y’ibindi bibiri byari byatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana cyo kimwe na Yannick Mukunzi.

Mu kiganiro Kagere yagiranye n’umunyamakuru wa RadioTV10 wari i Victoria, yavuze ko Amavubi akeneye imikino ya gicuti myinshi kugira ngo abakinnyi bayo barusheho kumenyerana. Ni nyuma y’uko uyu musore byasaga n’aho atahuzaga umukino na bagenzi be mu gice cya mbere cy’umukino.

Yagize ati” Dukeneye imikino ya gicuti myinshi. Kuvuga ngo urahamagara abakinnyi ari uko bagiye gukina umukino gusa, ntabwo ari byiza. Hari igihe tugomba gucishamo tugahura, tugakina imikino ya gicuti kugira ngo idufashe kumenya mouvement z’abakinnyi runaka; Jacques, njyewe, niba hari n’undi; Muhadjiri…Ariko duhuriye kuri matche imwe cyangwa imyitozo ibiri tugakina umukino, ntabwo byoroha mu busanzwe. Biratunanira…muri rusange imikino ya gicuti turayikineye cyane.”

Umukino wo kwishyura hagati y’Amavubi na Seychelles uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Mu gihe Amavubi yaba asezereye Seychelles, yo n’ibindi bihugu 13 bizava muri iki cyiciro bazasanga ibindi bihugu 26 bititabiriye iki cyiciro maze bibe 40 aho bizashyirwa mu matsinda 10 agizwe n’amakipe ane buri rimwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger