Meddie Kagere yanyeganyeje incundura Simba SC itsindwa na Sevilla FC
Ikipe ya Sevilla FC yo mu gihugu cya Espagne, imaze gutsinda Simba Sports Club yo muri Tanzania ibitego 5-4, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Ni umukino wateguwe na Company ya SportPesa ikora ibijyanye no gutega ku mikino y’amahirwe ari na yo yazanye Sevilla muri Tanzania.
Igitego cyo ku munota wa 95 cya Nolito wahoze muri Manchester City ni cyo gitandukanyije impande zombi.
Simba SC yatangiye umukino iri hejuru, iza no kuwuyobora kugeza igice cya mbere cy’umukino kirangiye dore ko cyarangiye ifite ibitego 3-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Kapiteni John Bocco ku munota wa munani w’umukino, mbere y’uko Meddie Kagere atsinda icya kabiri ku munota wa 14 w’umukino.
Igitego cya gatatu cya Simba cyabonetse ku munota wa 32 gitsinzwe na Kapiteni John Bocco.
Hagati aho ku munota wa 24 Sevilla yari yashoboye kubona igitego ibifashijwemo na Sergio Escudero.
Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatira gukomeye ku ruhande rwa Seville, birangira inakibonyemo ibitego bine byose. Icya mbere cyari icya kabiri cy’iyi kipe cyabonetse ku munota wa 48 gitsinzwe na Briyan Gil, mbere y’uko Umunya-Zambia Clatous Chama atsindira Simba igitego cya kane ku munota wa 61.
Sevilla FC yakoze yagaragaje aka bukuru mu minota ya nyuma y’umukino, ibasha kugombora ibitego bibiri yaburaga ndetse inatsinda icy’insinzi.
Umuholandi Quincy Promes yatsindiye Sevilla igitego cya gatatu ku munota wa 85, yongeramo icya kane ku munota wa 89 mbere y’uko Nolito atsinda icya gatanu ku munota wa 95 w’umukino.