Me Mussa Masumbuko wahoze ari umunyamabanga wa Musanze FC yitabye Imana
Inkuru y’akababaro yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, ni uko Maitre Mussa Masumbuko wahoze ari umunyamabanga wa Musanze FC yitabye Imana aguye mu bitaro bya Ruhengeri.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera Masumbuko yazize indwara y’umutima.
Maitre Masumbuko yari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Musanze FC kugeza muri Mutarama uyu mwaka, mbere yo kwandika ibaruwa isezera ku nshingano yari afite. Ni icyemezo yafashe nyuma y’icyumweru kimwe Musanze FC yirukanye uwari umutoza wayo wungirije ahanini bitewe n’umwuka mubi wari mu buyobozi bukuru bwa Musanze FC.
Musanze FC Masumbuko yakoreraga yamwifurije iruhuko ridashira ibinyujije kuri Twitter yayo.
Musanze yagize iti” Ruhukira mu mahoro Me Mussa Masumbuko. Turabizi ko bikomeye cyane kubyakira, gusa dukwiye kwibuka ko urupfu urupfu ari impera y’ubuzima tubona, rukanaba intangiriro y’ubuzima buhoraho.”
RIP Me Mussa Masumbuko We know that it is hard to bear right now, but remember that death is only the end of the physical life and the beginning of an eternal life. @FERWAFA @rbarwanda @ktpressrwanda @Samishimwe @gatjmv @MusanzeDistrict @flashfmrw @Inyarwandacom pic.twitter.com/64SHNldyfs
— Musanze FC (@musanzefc) June 30, 2019
Imana imuhe iruhuko ridashira!