AmakuruAmakuru ashushyeImikino

MCKinstry wahoze atoza Amavubi yagizwe umutoza wa Uganda Cranes (Amafoto)

Umunya- Ireland Jonathan MCKinstry wahoze atoza ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda, The Cranes.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo uyu mugabo yageze mu mujyi wa Kampala, yakirwa n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda FUFA. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda ryamwemeje nk’umutoza mukuru w’imisambi ya Uganda ribinyujije kuri Twitter yaryo.

Yahawe amasezerano yo gutoza Uganda mu gihe kingana n’imyaka itatu.

Jonathan MCKinstry yatoje Amavubi hagati ya 2015 na 2016 gusa aza kwirukanwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda kubera umusaruro mubi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko byatumye uyu mugabo arega u Rwanda mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ritegeka Ferwafa na Minispoc kumwishyura abarirwa muri miliyoni 190 z’Amanyarwanda.

Ni amafaranga Ferwafa yamwishyuye muri Mata uyu mwaka.

Jonathan MCKinstry yatozaga ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh isanzwe ikinamo Umunyarwanda Emery Bayisenge.

Aje gutoza Uganda Cranes asimbura Umufaransa Sebastien Desable watandukanye n’iyi kipe mu minsi ishize, nyuma yo kuyigeza muri 1/8 cy’irangiza cy’imikino y’igikombe cya Afurika yaberaga mu Misiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger