Mbere yo kuva i Wawa Fireman arataramira abahafungiwe
Fireman uri kubarira iminsi ku ntoki ngo ave i Wawa, azataramira abari kuhagororerwa mu rwego rwo kubasangiza ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ebyiri yahakoreye.
Ku wa Gatanu ni bwo Fireman azafungurwa akava i Wawa aho yagiye kugororerwa azira kwijandika mu biyobyabwenge, abahanzi barimo Fireman, Neg The General n’abandi bakoze indirimbo ebyiri zirimo ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge bazaririmba kuri uwo munsi.
Izi ndirimbo bazikoze babifashijwemo n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Adrien Misigaro uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Izi ndirimbo aba bahanzi bakoze zivuga ku bibi by’ibiyobyabwenge n’ingaruka byagiye bibagiraho.
Bakoze indirimbo ebyiri ariko imwe niyo yafatiwe amashusho. Mu buryo bw’amajwi zakozwe na Bob Pro naho Video ikorwa na Bob Chris.
Izo ndirimbo aba bahanzi bazaziririmba ku munsi wo kuwa gatanu taliki ya 20 Nzeri 2019 kuko hari bamwe bazasezererwa barimo Umuraperi Fireman.
Abahanzi Neg G The General na Young Tone nubwo bazaririmba bo igihe cyo gusezererwa ntikiragera, ariko ngo nta gihindutse nabo bazarekurwa umwaka utaha mu kwezi kwa Gashyantare.