AmakuruPolitiki

Mbarushimana woherejwe mu Rwanda avuye muri Danemark yakatiwe burundu

Urukiko Rukuru rwahamije Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside maze rwanzura ko rumukatiye igifungo cya burundu.

Mu isomwa ry’urubanza kuri uyu wa Gatanu, Urugereko rw’Urukiko Rukuru rushinzwe gukirikirana ibyaha byambukiranya imipaka rwahamije Mbarushimana Emmanuel icyaha cya Jenoside; icyaha cy’ubwumvikane bwo gukora Jenoside n’icyaha cyo kurimbura imbaga nk ’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Icyakora urukiko rwamugize umwere ku cyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze Jenoside ngo kuko nta bimenyetso bifatika bimuhamya icyo cyaha.

Nkuko Igihe.com dukesha iyi nkuru ibitangaza, iri somwa ryatangiye saa saba z’amanywa rikamara isaha n’iminota 40, ubucamanza bwavuze ko bushingiye ku makuru yatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye, Mbarushimana yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye, aho benshi mu batangabuhamya bari no mu batutsi bari bahungiye kuri uwo musozi bahurije ku kuba barabonye Mbarushimana mu bitero byabibasiye ndetse ngo yanateye gerenade zahitanye benshi mu bari bahahungiye.

Mbarushimana kandi yahamijwe uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi baguye kuri bariyeri ya Ndatemwa aho abatangabuhamya bemeza ko bakundaga kumubona yaka indangamuntu, abo asanze ari Abatutsi bakicwa.

Uyu mugabo wasomewe yambaye umwambaro w’iroza uranga imfungwa, yahamijwe no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu muryango w’Abasa biciwe kuri iyo bariyeri, anagira uruhare mu bitero byahitanye Abatutsi kuri Dahwe, Gahondo, Nyarusange, Gisagara n’ahandi.

Mbarushimana mu iburana rye yakunze kunenga abatangabuhamya bamushinja, avuga ko bateguwe ngo bazamushinje ibinyoma ndetse ngo buri wese bamuha ibyo azajya avuga.

Urukiko rwavuze ko rwasuzumye ibyo birego rugasanga nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso bifatika yarugaragarije kandi kuba abantu bahuza ku byo bavuga bidasobanuye ko bagambanye.

Ku Mpamvu Mbarushimana yatanze aburana avuga ko hari Abatutsi yahishe iwe mu rugo ndetse n’umugore we akaba yari Umututsikazi, Urukiko rwavuze ko iyo itaba impamvu nyoroshyacyaha hashingiwe ku bukana bw’ibyaha yakoze n’ingaruka byagize ku muryango nyarwanda.

Umucamanza yavuze ko kubera ibyaha Mbarushimana yakoze n’uburemere bwabyo, yahabwa igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko ariko kubera ko yoherejwe n’ikindi gihugu kandi mu masezerano gifitanye n’u Rwanda icyo gihano kitarimo, rutegeka ko ahanishwa igifungo cya burundu.

Mbarushimana wasomerwaga imyanzuro y’urubanza ateze amatwi, akanyuzamo akamwenyura, akanazunguza umutwe, yahise abwira urukiko ko ajuririye icyo gihano.

Ibyaha Mbarushimana yahamijwe yabikoreye mu yahoze ari Komini Muganza muri Perefegitura ya Butare.

Danemark yohereje Mbarushimana Emmanuel kuburanira mu Rwanda muri Nyakanga 2014.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger