Masudi Djuma yaburiye Umunyamakuru azumva amuvuga nabi
Umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma, yatangaje ko hari abanyamakuru ashobora kuzajya kurega kuri Polisi kubera kumutangazaho amakuru atari yo kandi badafitiye gihamya.
Ni nyuma y’amakuru aherutse gutangazwa na bimwe mu bitangazamakuru avuga ko uyu mugabo ukomoka mu Burundi atabanye neza n’abatoza bamwungirije muri Rayon Sports.
Masudi aganira n’itangazamakuru mu mukino wa gicuti Rayon Sports iheruka kugwamo miswi na La Jeunesse 0-0, yavuze ko nta mwuka mubi uri hagati ye n’abungiriza be.
Yavuze ko abakwirakwiza aya makuru ari abashaka guteza umwuka mubi mu ikipe ye, ashimangira ko uwo azafata amuvuga nabi azamutwara kuri polisi.
Ati: “Mwaretse guteza amagambo mbere y’umukino? Reka Rayon Sports yitegure dukine umukino, urumva? Murimo kumvuga nabi hari umunsi uzamvuga nabi nzamufata, njye kuri polisi kuko murimo kumbeshyera, ni inde se twavuganye nabi?”
“Staff imeze neza, komite imeze neza ahubwo niyo komite ya mbere irimo kumvikana n’abatoza, urumva? Kwa kundi tuvuga ururimi rumwe, ibyo bintu sinzi aho mwabikuye, murimo kuvuga abantu bose nabi, umuntu uzamvuga nabi nta gihamya nzajya kuri polisi muvuge.”
Masudi Djuma yashimangiye ko nta kibazo na kimwe kiri hagati ye n’abamwungirije barimo Lomami Marcel na Sacha, na cyane ko ari na we wabizaniye.
Yavuze ko shampiyona nitangira abantu bazaceceka kuko bazaba batangiye gutsinda.