Masudi Djuma asanga abakinnyi be bagifite byinshi byo gukosora
Umutoza mushya wa AS Kigali, Masudi Djuma atangaza ko kuba iyi kipe itarabona amanota 3 muri shampiyona byatewe n’uko abakinnyi batiteguye neza bihagije.
Irambona Masudi Djuma wagizwe umutoza mushya asimbuye Nshimiyimana Eric yemeza ko ikibazo cya mbere cya AS Kigali yahuye na cyo ari icyi myiteguro ya shampiyona hakiri kare aho yatangiye habura ibyumweru bine kugira ngo shampiyona itangire.
Masudi ibi yabitangaje nyuma yo kunganya umukino we wa kabiri, mu mukino wabaye tariki 31 Ukwakira 2018 aho yanganyije na Marines FC y’I Rubavu igitego 1-1.
Uyu mukino wari uwa gatatu iyi kipe ya AS Kigali itabasha kubona amanota 3 dore ko yanganyije na Musanze FC igitego 1-1, inganya na Kirehe FC 0-0.
Masudi nyuma y’umukino wamuhuje na Marine FC abajijwe impamvu atarabona amanota atatu yagize ati “Turacyafite ikibazo cy’uko ikipe yatangiye imyitozo itinze bigera mu minota ya nyuma ugasanga umutima urashaka gukora ariko imbaraga z’umubiri zikanga. Byose byatewe n’uko batagize igihe cyo kwitegura”.
Indi mpamvu abona ni uko hari abakinnyi bataramenyera uburyo aba ashaka ko bakina, ugasanga umukinnyi aracyashaka gukina ibyo yari amaze igihe akina. Uyu mutoza yemeza ko agomba gushaka byibuze abandi bakinnyi batatu bafite imbaraga bo kuzamufasha ku buryo yizeye ibyiza mu minsi iri imbere.
Iyi kipe ya AS Kigali imaze imikino itatu itarabona amanot atatu , umukino wa kane wa shampiyona izakira Etincelles FC nayo ifite ikibazo cy’uko itarabona amanota atatu ndetse ntamukino iratsinda kuva shampiyona yatangira.