Amakuru ashushyeImikino

Masoudi Djuma yahishuye ko yigeze gukoresha amarozi

Masoudi Djuma watoje ikipe ya Rayon Sports igihe kigera ku myaka ibiri akaza kwegura ku mpamvu  ze bwite , yatangaje ko yigeze gukoresha amarozi gusa akaza gusanga nta nyungu yayo akabivamo. Yanagarutse ku bibaza aho ayaba ateganya kwerekeza nyuma yo kuva muri iyi kipe yahesheje igikombe cya Shampiyona.

Ku itariki 8 nyakanga 2017 nibwo uyu mutoza yafashe umwanzuro akavuga ko ahagaritse gutoza ikipe ya Rayon Sports , ibi bintu  byashavuje benshi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports kubera ubuhanga bw’uyu mutoza no kuba yari asize amateka yo kuyihesha igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka ine batagikozaho imitwe y’intoki.

Yegura yavuze ko ari impamvu ze bwite ndetse anatangaza ko hari igihe kizagera akavuga ukuri kwihishe inyuma y’iyegura rye muriyi kipe yari amaze gushingamo imizi ndetse abakinnyi n’abafana bamukunda urudasanzwe kubera ibyo yari amaze kugeza ku ikipe.

Mu kiganiro  Amahumbezi gica kuri Radio Rwanda ,  Masoudi Djuma yagarutse ku buzima bwe bwo gutoza ndetse anahishura ko agitangira gukina umupira w’amaguru yigeze gukoresha amarozi gusa akabona ko nta musaruro atanga akabireka burundu.

Masoudi Djuma yavuze ko nta kipe n’imwe muriki gihe iramurambagiza ndetse ananyomoza amakuru y’uko ikipe y’i Burundi yaba imwifuza. Yavuze ko ahantu hose azabona akazi nta kibazo itangazamakuru rizabimenya gusa akaba yifuza cyane kuguma mu Rwanda.

Masoudi yavuze ko akiri muri Rayon Sports byari bitamworoheye kubera ukuntu iyi kipe ihorana igitutu cy’abafana bashaka intsinzi , agaruka cyane ku kibazo cy’amafaranga yagiye ahura nacyo ndetse no kuba abayobozi b’iyi kipe baramuhagaritse bya hato na hato.

Yavuze ko yigeze gukoresha amarozi gusa akaza kubona nta musaruro ndetse agahita abyanga urunuka gusa ahamya ko hari abagifite imyumvire yo kubukoresha.

Ati”Reka nkubwize ukuri nagiraga uburozi nkikina mu ikipe y’ingimbi, twigeze gukoresha uburozi, icyo gihe numvaga nuzuye ahantu hose mpagaze neza (ndi en forme) gusa kubera imyizerere idahwitse mpitamo gukoresha amarozi,

batuzaniye umurozi afata imyeyo atujyana muri douche atwambura imyenda , aradukubura umubiri wose . Tujya mu kibuga ariko numvaga meze nk’uwikoreye imizigo myinshi ,  icyo gihe dutsindwa ibitego bitatu n’agakipe k’akana twahoraga dutsinda.”

“Navuye aho njya gukina muyindi match y’aho twari dutuye , narakinnye ndatsinda mpita mbona ko amarozi ntacyo amaze. Ibintu by’uburozi ni mu mutwe , ikintu gifasha umuntu muri ruhago ni uburyo yiteguye yaba mu mikinire ndetse no mutwe nta kindi.”

Yarongeye ati” Narabiretse gusa nagiye mpura nabyo mu makipe nagiye nyuramo , haraho nakoraga babikunda gusa kubera ko bari bazi ko njye  ntabikunda babikoraga ntahari.”

Incamake kuri Masoudi Djuma

Yatangiye umupira w’amaguru aba mu gihugu akomokamo cy’u Burundi mu ikipe yitwa Bragitta yakinaga mu cyiciro cya kabiri muricyo gihugu, iyo kipe iza kuzamuka gusa habamo amakimbirane bituma adakomeza kuyikinira .

Nyuma yaje gutangira gukinira ikipe y’abatarengeje imyaka 20 y’i Burundi nayo Masoudi Djuma aba umwe mu bakinnyi bayifatiye runini  ndetse atangira kujya abanza mu kibuga kubera ubuhanga bwihariye abatoza bayo bamubonagamo ugereranije n’abandi.

Yakinnye mu ikipe mu ikipe ya Prince Louis umwaka umwe , nyuma yo kuva mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyitabiriwe n’ikipe y’u Burundi cyabereye muri Quatar mu 1995, yahise aza mu Rwanda mu 1996 ari naho yazamuye urwego rw’imikinire.

Yaje mu Rwanda akajya kora imyitozo kuri Tapis rouge i Nyamirambo , Majariwa wari usanzwe azi ubuhanga bwa Masoudi Djuma yaje kumuhuza n’ umugabo witwa Abbass wari umucungamari wa APR FC amubwira ko afite impano yihariye mu guconga ruhago.

Uyu mugabo yaje kumutumira mu myitozo , kubera ubuhanga bwa Masoudi Djuma , Abass  aza guhamya ko agomba kuba umwe mu bakinnyi ba APR FC ndetse anatumira uwa ahagarariye iyi kipe[President] icyo gihe ngo aze arebe ubuhanga bw”uyu mukinnyi , nawe aje ahamya ko Masoudi agomba gukinira iyi kipe. Urugendo rwa Masoudi Djuma muri ruhago yo mu Rwanda rutangirira aho .

Yakinnye igihe kinini muri APR FC igihe kigera ku myaka 5 , ayifasha gutwara ibikombe bitadukanye hano mu Rwanda birimo iby’Amahoro ndetse n’icya Shampiyona.

Masoudi Djuma wavuye mu ikipe ya Rayon Sports  bigashavuza abafana bayo

Yavuye muri APR FC asubira muri Prince Louis yari yarazamukiyemo , ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona i Burundi ndetse no kwitabira igikombe cya CECAFA.

Muri 2002 yavuye mu gihugu cy’u Burundi yerekeza mu Rwanda mu ikipe ya Kiyovu Sports, akinamo igihe gito kubera ibibazo by’amafaranga byari birimo, aza kuyivamo muri 2004 atangira gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Muri 2009 yaje kuva muri Rayon Sports  asubira i Burundi mu ikipe yitwa Inter Star akinamo imyaka itatu,  aza  gutangira akazi ko gutoza muri 2013. Atangira kujya atoza ikipe ya Inter Star akorera umushahara mucye cyane ndetse ayigeza ku mwanya wa 2 muriyo shampiyona nyuma aza mu Rwanda.

Nyuma yaje mu Rwanda , atangira ari umutoza wa 2 muri Rayon Sports , ndetse aza kuba umutoza mukuru muriyi kipe.

Image result for Masoudi Djuma
Gutoza Rayon byamusabaga imbaraga nyinshi kuko hari igihe atasinziraga
Related image
Nta mutuzo yagiraga ikipe itaratsinda

Posted by : Theogene Uwiduhaye/Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger