Masogange witabye Imana : Bamusezeraho bwa nyuma umusore bakundanaga yaguye igihumure
Ku wa Gatanu taliki ya 20 Mata 2018 nibwo umunyamideli ukomeye cyane wanakoreshwaga mu mashuhso y’indirimbo cyane yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, ubwo ba,musezeragaho bwa nyuma ngo umurambo we ushyingurwe umusore bakundanaga yaguye igihumure ajyanwa mu bitaro nyuma yo kunanirwa kwakira urupfu rw’uwari umukunzi we.
Grobal TV dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu munyamideli Agnes Gerald uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku mazina ya Masogange yakundanaga n’umusore w’uburanga witwa Rammy Galis nawe uzwi mu myidagaduro hariya muri Tanzaniya.
Iyi televiziyo ikomeza ivuga ko mu muhango wo gusezera kuri Masogange wabereye ahitwa Leaders mu Mujyi wa Dar es Salaam ku cyumweru taliki ya 22 Mata 2018 uyu musore wakundanaga n’uyu munyamideli wari uzwiho kugira uburanga bwifuzwaga n’abasore batari bake muri Tanzaniya yaguye igihumure akagira ikibazo cy’umutima hanyuma akajyanwa mu bitaro nyuma yo kunanirwa kwakira ko uyu wari umukunzi we yitabye Imana.
Mu bantu bazwi cyane basezeye k’umurambo wa Masogange harimo Diamond Platnumz, Jacqueline Wolper, Zuwena Mohamed wamenyekanye nka Shilole, Anti Ezekiel, Ali Kiba, Harmonize, Irene Uwoya Oprah wahoze ari umugore wa nyakwigendera Katauti, Idris Sultan n’abandi.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa Tanzania, Dr John Joseph Magufuli utabashije kuhagera kubera yari yagiye mu ruzinduko rw’akazi I Dodoma, bwasomewe muri uyu muhango, yihanganishije umuryango wa Masogange.
Yagize ati “Perezida Dr John Pombe Magufuli arabizi, ari mu rugendo rw’akazi mu Mujyi wa Dodoma, ariko yansabye ngo nihanganishe umuryango wa nyakwigendera wabuze umwana wawo. Urubyiruko nirwo ruzaragwa iki gihugu, kandi nirwo rugomba kukigeza aho rwifuza. Yababajwe (Perezida Magufuli) no kuba igihugu gikomeje gutakaza umubare w’ingabo zigomba kugeza Tanzania kure.”
Uyu munyamideli yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri Urukiko rwa Kisutu rwemeje ko agomba gufungwa imyaka ibiri nyuma y’uko rwamuhamije icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Yari mu itsinda rimwe na Diamond, Wema Sepetu, T.I.D, Idris Sultan, Vanessa Mdee, Nay Wa Mitego, Ray C n’abandi bari bakomeje gukorwaho iprererza.
Muri Gashyantare umwaka wa 2017, Masogange yafunzwe nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge. Mu 2013 nabwo yafatiwe ku kibuga cy’indege cya O.R. Tambo International Airport muri Kempton Park, Gauteng, muri Afurika y’Epfo, we na mugenzi we Melissa Edward bafatanywe ikiyobyabwenge cya Methamphetamine (Meth) cyabariwe agaciro ka miliyoni 34 z’amashilingi ya Kenya.
Umurambo wa Agnes Masogange wahise ujyanwa iwabo ku ivuko mu Ntara ya Mbeya aho agomba gushyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mata 2018.