AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mashami yakoze impinduka enye mu bakinnyi 11 yiyambaje imbere ya Uganda

Haruna na Rwatubyaye ntibari muri 11 b’Amavubi Mashami yiyambaje imbere ya Uganda

Umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 11 biyambazwa mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar Amavubi ahuriramo na Uganda.

Uyu mukino wa kane wo mu tsinda E urabera kuri Stade ya St Mary y’i Kitende guhera saa cyenda za hano i Kigali.

Umutoza Mashami yakoze impinduka enye ugereranyije na 11 bari babanje mu kibuga Amavubi atsindwa na Uganda igitego 1-0 ku wa Kane w’iki cyumweru.

Mu mpinduka zabaye harimo iya Mutsinzi Ange wafashe umwanya wa Rwatubyaye Abdul, akaza kuba afatanya mu mutima wa ba myugariro na Salomon Nirisarike.

Myugariro w’iburyo Rukundo Denis winjiye mu kibuga asimbura ubushize araza kubanza mu kibuga, nk’umusimbura wa Omborenga Fitina wagize akabazo k’imvune.

Undi mukinnyi wagiriwe icyizere ni Manishimwe Djabel wafashe umwanya wa Haruna Niyonzima, cyo kimwe na Yannick Mukunzi utarakinnye ubushize wafashe umwanya wa Niyonzima Olivier ‘Seif’.

Indi mpinduka yabaye ni iya Rafael York wasubijwe hagati mu kibuga, uruhande rw’iburyo yanyuragaho mu mukino w’ubushize rushyirwaho Kevin Muhire.

{{11 Mashami yiyambaje}}

{{Umunyezamu:}} Mvuyekure Emery

{{Ba myugariro:}} Salomon Nirisarike, Mutsinzi Ange, Rukundo Denis na Emmanuel Imanishimwe

{{Abakina hagati mu kibuga: }} Yannick Mukunzi, Manishimwe Djabel na Rafael York

{{Ba rutahizamu: }} Kevin Muhire, Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger