Mashami Vincent yatangaje 23 b’Amavubi berekeza muri Maroc gukina na Mali
Nyuma yo kumara igihe mu mwiherero wogushaka itike y’igikombe cy’Isi “FIFA World Cup 2022” kizabera muri Qatar kuri ubu umutoza w’Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru “Amavubi” yamaze gutangaza urutonde rw’Abakinnyi 23 azifashisha ku mukino na Mali.
Ku italiki 29 Kanama 2021 ni bwo Amavubi azahaguruka mu Rwanda yereza Agadir muri Maroc gukina na Mali mu mukino w’umunsi wa mbere mu itsinda E.
Mashami Vincent mu bakinnyi barenga 39 bari bahamagawe yatoranyijemo 23 bazakina uyu mukino ndetse n’uwa Kenya uzabera mu Rwanda taliki 05 Nzeri 2021.
Muri abo bakinnyi bahamagawe hari abakinnyi bazahurira n’ikipe muri Maroc barimo Ngwabije Bryan Clovis, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Rafael York, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad bakina ku mugabane w’u Burayi ndetse na Imanishimwe Emmanuel uri muri Maroc aho akinira ikipe ya FAR Rabat.
Ku rutonde rw’abakinnyi 23 bagiye kwerekeza muri Maroc haziyongeraho abakinnyi babiri, Nsengiyumva Isaac na Kalisa Jamil basanzwe bakina muri Uganda bakaba batazakina umukino wa Mali kuko hari ibyangombwa batari babona bibemerera gukina.
Nyuma y’umukino wa Mali, iyi kipe izagaruka mu Rwanda aho taliki 05 Nzeri 2021 izakina na Kenya.
ABAKINNYI BAZIFASHISHWA KU MIKINO YA MALI NA KENYA
ABANYEZAMU
MVUYEKURE Emery
BUHAKE Twizere Clément
NDAYISHIMIYE Eric
AB’INYUMA
FITINA Omborenga
RUKUNDO Denis
RUTANGA Eric
IMANISHIMWE Emmanuel
RWATUBYAYE Abdul
MANZI Thierry
NIRISARIKE Salomon
NGWABIJE Bryan Clovis
BAYISENGE Emery
ABO HAGATI
BIZIMANA Djihad
TWIZERIMANA Martin Fabrice
MUHIRE Kévin
MUKUNZI Yannick
NIYONZIMA Olivier
NIYONZIMA Haruna
AB’IMBERE
KAGERE Medie
TUYISENGE Jacques
BYIRINGIRO Lague
TWIZERIMANA Onesme
HAKIZIMANA Muhadjir