Mashami Vincent yatangaje 23 azifashisha ku mukino Amavubi azakinamo na DR Congo
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 23 azajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti tariki ya 18 Nzeri kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.
Ni umukino wa gicuti ugamije kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 u Rwanda ruzakirwamo na Ethiopia.
Abakinnyi Mashami Vincent yahisemo kujyana i Kinshasa ni abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).
Ba Myugariro ni Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Bishira Latif (AS Kigali).
Abakina hagati ni Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports).
Ba Rutahizamu ni Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Mico Justin (Police FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Danny Usengimana (APR FC) na Bizimana Yannick (Rayon Sports).
Mu bakinnyi 26 Mashami yari yahamagaye, abasigaye ni Benedata Janvier wa AS Kigali, Ngendahimana Eric na Hakizimana Kevin ba Police FC.
Nyuma yo gukina uyu mukino, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, azahita yerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uzaba tariki ya 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.
Amavubi arakora imyitozo inshuro imwe kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere saa 09:00 mu gihe azerekeza muri Repubulika Iharanira Demoarasi ya Congo saa Sita z’ijoro.