AmakuruImikino

Marseille na Atletico Madrid zageze ku mukino wa nyuma wa Europa league(amafoto)

Ikipe ya Olympique de Marseille na Atletico Madrid ni zo zaraye zikatishize tike yo gukina umukino wa nyuma wa Europa league, nyuma y’uko Marseille yasezereye FC Salzburg ku bitego 3-2, mu gihe Atletico Madrid yasezereye Arsenal ya Wenger ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Atletico Madrid yari yakiriye Arsenal kuri Wanda Metropoltano yageze ku mukino wa nyuma ibifashijwemo n’igitego yatsindiwe na Diego Costa ku munota wa 48 w’umukino, cyatumye isezerera Arsenal ku bitego 2-1 dore ko umukino ubanza wari wabereye kuri Emirates aya makipe yombi yari yaguye miswi 1-1.

Ikipe ya Olympique de Marseille yo yaraye itsindiwe na Salzburg kuri Red Bull Arena ibitego 2-1, gusa Marseille itabarwa n’ibitego 2-0 yari yatsindiye kuri Stade Velodrome mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza, byatumye ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Uwavuga ko iyi Marseille yatabawe na Rurema ntiyaba yibeshye, kuko igitego cy’insinzi yakibonye mu gihe haburaga iminota 4 kugira ngo umukino urangire amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Salzburg yafunguye amazamu ku munota wa 53 ifashijwe n’umunya Mali Amadou Haidara, iza no gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 65 ibifashijwemo na Sarr Bouna witsinze igitego ku ruhande rwa Marseille.

Aha byose byashobokaga dore ko umwenda wose wari umaze kwishyurwa!

Ukwatakana gukomeye ni ko kwakurikiyeho, buri kipe ishaka igitego cya gatatu cyari guhita kiyijyana i Lyon, gusa iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 2-2.

Iminnota 30 ya kamarampaka yashyizweho na yo yaranzwe no kwatakana gukomeye, gusa ku munota wa 26(116′) Olympique de Marseille yaje kubona igitego cyahise kirangiza akazi ibifashijwemo n’umunya Portigal Rolando Jorge Pires, ku mupira yari ahawe na Dimitri Payet.

Umukino wa nyuma hagati ya Marseille na Atletico Madrid uteganyijwe ku wa gatatu Tariki ya 16 Gicurasi, ukazabera i Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ikibuga Wanda Metropoltano uko cyasaga nimugoroba.

Nacho Monreal ahanganye na Koke.
Mesut Ozil …
Thomas Partey yumvana ingufu na Aoron Ramsay.
Kapiteni Gabi ahanganye n’abakinnyi ba Arsenal.
Diego Costa atsinda igitego.

Mbega Arsenal….
Uko byari byifashe kuri Red Bull Arena.
O.M bishimira igitego cy’amateka.

Dimitri Payet umwe mu nkingi za mwamba za Marseille.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger