Amakuru ashushyeImyidagaduro

Marina yasobanuye impamvu mu ndirimbo ye nshya yavuzemo Knowless na Charly na Nina

Mu minsi yashize umuhanzikazi Marina yashyize hanze indirimbo humvikanamo kuvuga amazina ya bamwe mu bahanzikazi  bayoboye mu muziki  w’u Rwanda muriki gihe , yasobanuye impamvu yaririmbye aba bahanzikazi we yita bakuru be mu muziki.

Marina [Uwase Deborah] ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bari kwigaragaza muriki gihe ndetse kubera ijwi rye rinyura benshi akomeje gukataza muri muzika, akaba ari mu bahanzikazi batanga icyizere cyo kugera kure kubera umuvuduko yatangiranye ndetse n’ibihangano bye bigasakara ahantu hatandukanye mu Rwanda.

Byarara bibaye niyo ndirimbo ye yafunguye amaso y’abakunda umuziki nyarwanda bakabona impano ye ,  byageze kuyitwa ‘Too much’ yahuriyemo  n’abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, bizamura umuvuko we mu gutangira kuvugwa no kugaruka cyane mu matwi ya benshi.

TOO MUCH YATUMYE IZINA MARINA RIGIRA UBUKANA MURI MUZIKA NYARWANDA

https://www.youtube.com/watch?v=wKL8K84Kkvg

Kurubu indirimbo ye nshya yise Marina yongeye kugarukwaho kubera uburyo yumvikana avuga amazina y’abahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda , ndetse bamwe bakiyumva ntibatinye kuvuga ko yabikoze mu rwego rwo gushaka kubazamukiraho.

Marina yagarutse ku mpamvu iyi ndirimbo yayise Marina ndetse anavuga ko ajya kuririmba Butera Knowless na Charly na Nina ntakindi yari agamije. Yavuze ko impamvu yayise Marina ari uko  buriya baca umugani mu kinyarwanda ngo ujya gutera uburezi arabwibanza , rero akaba yarabonye ko ari cyo gihe ngo nawe agaruke ku izina rye muriyi ndirimbo.

Avuga ko impamvu iyi ndirimbo atariyo yahereyeho ari uko yashakaga kubanza kumenyekana kugira ngo  naririrmba izina rye abanyarwanda bazahite basobanukirwa .

Ati” Buriya iyo ntangira muri muzika nzana iyi ndirimbo mwari kumva izina Marina  ari nk’ayandi yose [ Angelique ndetse n’ayandi ashobora kwitwa igitsina gore] , nabanje kubaka izina kugira ngo umunyarwanda uzumva iyi ndirimbo azahite avuga ati Marina naririmbye n’uyu nguyu.”

Yagarutse cyane ku cyatumye aririrmba iyi ndirimbo, avuga ko yari ari mu modoka akumva indirimbo bigatuma yumva nawe yahita akora iyi yise Marina.

Ati” Ubundi nari ndi mu modoka nicaye numva indirimbo bari bari gucuranga ihita ituma numva nanjye nahita mpimba , natangiye ndirimba bisanzwe numva amagambo araje ndetse n’ijwi ubundi biza gutyo mpita mbona icyo nzaririmba ariko sinabona byose,  ngeze muri studio nibwo nabonye amagambo yose biza uko nguko.”

Muriyi ndirimbo kandi cyane hagaragaramo amazina ya bamwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda gusa Marina we avuga nta kindi kidasanzwe yabikoreye.

Ati”Urabona nk’uko navuze ko nabanje gukora izina ‘Marina’ , na bariya navuze bafite amazina sibyo? kubera ko nari ndi kuvuga ku bintu byumvikana [naririmbye Marina muzi] nagombaga gukoresha amazina n’ubundi y’abantu bazwi kugira ngo ibintu nari ndi gukora bibe byiza cyane. Kandi nkeka ko aya mazina ntayakoresheje mu bintu bibi nakoresheje aya mazina kubera ko dusanzwe tuyazi mu muziki kandi na Marina ni umuntu uzwi.”

Yahakanye ko atakoresheje aya mazina [Charly na Nina ndetse na Butera Knowless] mu buryo bwo gushaka kuyazamukiraho.

Ati” Ntago nabikoze mu rwego rwo gushaka hit [kuyazamukiraho] kubera ko Marina niyizeye, mfite impano , ntago rwose nazamukira ku bandi nanjye mfite ibikorwa byanjye byinshi , ahubwo nabakoresheje mu buryo navuze kuko ari abantu bazwi.”

Muriyi ndirimbo yavugishije benshi, Marina aririmba yitaka[soma yitaaka] avuga umuhungu wamusariye mu rukundo , uyu muhungu aba akora mu busitani ndetse Marina we ari umusitari. Aba avuga ko uyu muhungu yabenze Charly na Nina ndetse na Butera Knowless agakunda byasaze Marina.

Umuhanzikazi Marina

Amajwi yayo gusa akaba ariyo yamaze  kujya hanze,  yakozwe na Producer Pastor P usanzwe atunganya ibihangano by’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Uyu muhazikazi yatangiye umuziki akorana bya hafi na Uncle Austin gusa mu minsi yashize yatangaje ko batandukanye ndetse kurubu uwitwa Ramadhan akaba ariwe uri gukurikirana ibikorwa by’uyu mukobwa utangiye kugaragaza imbaraga mu muziki we.

MARINA , INDIRIMBO Y’UMUHANZIKAZI MARINA IKOMEJ KUVUGWAHO BYINSHI

https://www.youtube.com/watch?v=P4hc7-hHEFk

Theogene Uwiduhaye/Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger