Manzi Thierry na Sefu baheruka gutandukana na Rayon Sports berekeje muri APR FC
Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na Myugariro Manzi Thierry cyo kimwe na Niyonzima Olivier bita Sefu, nyuma yo gusezererwa na Rayon Sports kubera kutumvikana na bo kubijyanye no kongera amasezerano.
Mu cyumweru gishize ni bwo aba bakinyi bombi bahawe na Rayon Sports amabaruwa abasezerera, gusa ibemerera ko izabaha amabaruwa abarekura mu gihe icyo ari cyo cyose bazaba babonye andi makipe.
Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports bafashije kwegukana igikombe cya shampiyona, Manzi Thierry na Sefu bamaze kumvikana na APR FC ko bagomba kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.
Amakuru avuga ko aba basore bombi bazashyira umukono ku masezerano mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.
Biravugwa ko Manzi Thierry yahawe na APR FC 12,000,000Rwf ya Recruitment inamwemerera 900,000Rwf nk’umushahara wa buri kwezi, mu gihe mugenzi we Sefu yahawe 10,000,000Rwf n’umushahara wa 800,000Rwf wa buri kwezi.
Aba basore bombi biyongereye ku muzamu Rwabugiri Omar wamaze kwerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu avuye muri Mukura VS.
Nta gihindutse, aba basore uko ari batatu bafasha APR FC mu mikino ya CECAFA Kagame Cup igomba kubera hano mu Rwanda mu guhera ku wa 07 z’ukwezi gutaha.