Mani Martin yakoze igitaramo cya mbere muri 6 azakorera mu Buyapani
Mani Martin ari kubarizwa mu Buyapani aho yanamaze gukorera igitaramo cye cya mbere yakoreye mu mujyi wa Hiroshima umwe mu mijyi ikomeye muri iki gihugu.
Uyu muhanzi yageze mu mujyi wa Tokyo tariki 3 Kamena 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Tokyo nkuko yabitangaje .
Avuga ko yahise yerekeza mu mujyi wa Fukushima aho yari agiye kwitabira inama itegura ibirori byo kwizihiza imyaka 15 UNICEF imaze ikorera muri Fukushima bikazaba tariki 26 Kamena 2019 nabyo bikaba biri mu birori azaririmbamo mu bitaramo afite gukorera mu Buyapani.
Nyuma y’ijoro rimwe Mani Martin yahise yerekeza mu mujyi wa Hiroshima ari naho yaraye akoreye igitaramo kibanziriza ibindi muri ibi bitaramo azakorera mu Buyapani. Igitaramo cya mbere yagikoze ku wa 6 Kamena 2019 kibera mu nzu y’imyidagaduro yo mu mujyi wa Hiroshima.
Mani Martin avuga ko ari umugisha kuri we yagize wo gucurangirwa n’abakobwa babiri ,Miho ucuranga flute na Mayu ucuranga piano. Aba bombi bafite impamyabumenyi ya PHD mu muziki bakaba ubusanzwe bakora ‘Music therapy’ aha mu Buyapani.