Mani Martin yagize icyo avuga ku bakobwa bamwandikiye bemera ko bamubyarira umwana yashakaga
Umuhanzi Mani Martin uherutse kuvugisha abanu benshi kubera ifoto y’umwana yari yashyize kurubuga rwe rwa Instagram asaba umukobwa waza mubyarira umwana nkuwo yavuze ko n’ubwo hari ababyakiriye nabi hari abakobwa bamwandikiye bamubwira ko ba mu mubyarira.
Mani Martin n’ubwo yabikoze ashaka gutebya ku bera ifoto y’umwana yari yakunze abona ko nabo bakobwa bamwandikiye bamusubije badakomeje ahubwo bakinaga nkibisanzwe nkuko nawe yabikoze. Mu kinaniro na Igihe uyu muhanzi yagarutse ku ifoto yatumye avugwa cyane mu byumweru bike duteye umugongo yavuze ko iriya foto yari yayikunze bisanzwe n’ubwo hari ababifashe ukundi.
Yagize ati “Ni ifoto nabonye ari mu gitondo numva ndayikunze, numva nkunze kariya kana ukuntu gashimishije, nyishiraho n’ariya magambo mu rwego mu by’ukuri rwo gutebya. Nta muntu ushobora kwifuza umwana wavutse na bariya bose bayibonye barabizi ko adashobora kuvuka indi nshuro nubwo abantu bayakiriye mu buryo butandukanye.”
Uyu muhanzi uri rimba injyana ya Afrobeat cyane yavuze ko nu bwo byari ugutebya hari abakobwa bamwandikiye bamubwira ko bamuha uwo mwana yari yashyize kuri Instagram ye. Yagize ati “Abanyandikiye Ni benshi cyane, nk’uko hari abandikagaho ubutumwa busomwa na bose hari n’abandikaga mu bugufi. Bavugaga ku bintu bitandukanye. Hari abandikaga ibintu nka biriya bigaragara hakaba abandi bandikaga bati ‘Yego, uyu mwana nshobora kumuguha.”
Mani Martin avuga ko yababajwe cyane n’abantu bamututse bagaragaza ivangura n’ibindi bintu bitari byiza abona ko batabanje gutekereza ngo bamenye impamvu yabikoze kuko ku mbuga nkoranyambaga atari ho abana bashakirwa.
Umwana Mani Martin yari yakoreshe mu ifoto uyu muhanzi avuga ko uwo mwana afite inkomoko muri Tanzania n’ubwo hari abavugaga ko atabyara umwana w’umuzungu n’ ibindi b byafatwa nk’ivangura ruhu, ibintu uyu muhanzi yanga urunuka.