AmakuruImyidagaduro

Mani Martin na Kizito Mihigo bagiye gusubiramo indirimbo “Urukumbizi” (+Video)

Abahanzi Kizito Mihigo na Mani Martin batangiye gahunda yo gusubiramo indirimbo “Urukumbuzi” imwe  mu ndirimbo yazamuye Mani Martin mu ruhando rwa muzika mu Rwanda.

Ibi byaze nyuma yo guhura kwaba bahanzi nyuma Mani Martin ashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga  yereka abafana uko Kizito Mihigo yacuranze indirimbo ye ya kera.

Mani Martin avuga ko we na Kizito basanzwe  ari inshuti ngo bahuye bisanze bagiye gukina igisoro nyuma ngo nibwo baje kubona igicurangisho baza kwisanga bagiye mu nganzo yiyo ndirimbo.

Ati “Twahuriye ahantu nk’inshuti bisanzwe dukina igisoro. Tuza kwibuka ko hari igicurangisho tujya muri iyo nganzo gutyo. Katuryoheye ku buryo natwe vuba aha twayisubiramo mu buryo buri classique.”

Nyuma Mani Martin ngo yatunguwe no kumva uko Kizito Mihigo yacuranze iyo ndirimbo , niko guhitamo kubisangiza abakunzi be bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga , nyuma yo kubona uko abafana be babyakiriye byatumye afata umushinga wo kujyana na Kizito muri studio bagasubira iyi ndirimbo, ikazasohoka mu minsi iri imbere.

“Ntabwo ari ibintu twapanze gusa inshuro nyinshi iyo abahanzi bahuye birizana nk’uko kose. Cyakora vuba bidatinze dushobora kujya muri Studio tukayikora neza kuko abantu bayakiriye neza ku mbuga nkoranyambaga aho twashyize video turi kiyiririmba.”

Aba bahanzi bombi bana bifite indirimbo nshya baherutse gushyira ahagaragara nka “Ndaraye” ya Mani Martin, Kizito nawe nyuma yo kuva muri gereza yahise ashyira ahagaragara indirimbo yise “Aho kuguhomba yaguhombya”.

Kuri ubu Mani Martin aherutse gutangiza inzu ifasha abahanzi bakizamuka yise ‘MM Empire’ .

Reba hano amashusho Mani Martin na Kizito basubiramo indirimbo “Urukumbuzi” 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger