AmakuruImikino

Manchester united yateye agatsi uwari umutoza wayo Erik ten Hag

Ikipe ya Manchester United yirukanye umutoza Erik ten Hag, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira.

Iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’Ubwongereza Premier League iri ku mwanya wa 14 nyuma y’imikino icyenda imaze gukina imyinshi ikayitsindwa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ikipe riragira riti”Erik ten Hag ntakiri umutoza w’ikipe nkuru ya Manchester United y’abagabo,.”.

“Ruud van Nistelrooy wigeze gukinira iyi kipe ndetse akanayigiriramo ibihe byiza ni we uzayobora ikipe by’agateganyo, afatanyije n’itsinda ry’abatoza basanzwe, mu gihe hagishakishwa umutoza w’igihe kirekire.”

Akazi k’uyu mugabo w’Umuholandi w’imyaka 54 kari mu bigarukwaho cyane mu mwaka w’imikino ushize, ubwo Manchester United yarangizaga shampiyona ku mwanya wa munani, aho ari nawo mwanya mubi cyane kurusha indi myaka yose y’amarushanwa mu mateka yayo.

Umuherwe w’Umwongereza akaba na perezida wa INEOS, Jim Ratcliffe, yafashe inshingano z’ibikorwa by’umupira w’amaguru muri iyo kipe.

Ariko gutsinda Manchester City ku mukino wa nyuma wa FA Cup byabaye igitangaza, ndetse no kuba Ten Hag yarashoboye kuvuga ko umusaruro mubi waturutse ahanini ku mvune zitandukanye, byatumye ahabwa amahirwe yo gukomeza akazi ke.

Yasinye amasezerano mashya amugeza mu mwaka wa 2026, bityo ahabwa indi nshuro yo kugarura iyi kipe ifite ibikombe 20 by’amakipe yo mu Bwongereza ku rwego rwo hejuru rwa shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger