AmakuruImikino

Manchester United yanze kugirira impuhwe Wenger, Ferguson amuha impano

Umukino wa shampiyona w’abongereza Manchester United yakinagamo na Arsenal urangiye Manchester iwutsinze ku bitego 2-1, Sir Alex Ferguson aha Arsene Wenger impano y’urwibutso.

Uyu mukino waberaga kuri Old Trafford umusaza Arsene Wenger yari yaruhukije abenshi mu bakinnyi b’inkingi za mwamba be, mu rwego rwo kugira ngo azabifashishe mu mukino wa 1/2 cy’irangiza cya Europa League afitanye na Atletico Madrid ku munsi wo ku wa kane.

Uyu kandi ni umwe mu mikino ya nyuma umutoza Arsene Wenger yatozaga muri Premier league, ukaba by’umwihariko umukino wa 60 ndetse wa nyuma yahuragamo n’ikipe ya Manchester United yakunze guhangana na yo mu myaka 22 yari amaze muri Arsenal.

Mbere y’uko uyu mukino utangira, umutoza Arsene Wenger yahawe impano y’urwibutso na Sir Alex Ferguson bakunze guhangana cyane ubwo uyu musaza wamaze kuva mu byo gutoza yari akiri umutoza muri Manchester United.

Ferguson aha Wenger impano y’urwibutso.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Manchester United yataka cyane, bitandukanye n’uko abenshi bari bayizi, dore ko ari imwe mu makipe azwiho gukina umukino wugarira.

Iyi kipe yari ku kibuga cyayo Old Trafford yafgunguye amazamu ku munota wa 16 w’umukino ibifashijwemo n’umufaransa ufite inkomoko muri Guinee Conakry, Paul Pogba.

Iki gitego cya Pogba ni cyo cyarangije igice cya mbere cy’umukino, gusa cyari igice kibereye ijisho.

Arsenal yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 51 w’umukino, nyuma y’amakosa y’abakinnyi b’inyuma ba Manchester United basiganiye umupira bikarangira Henrick Mkhitaryan awuzamukanye, areba uko umuzamu David de Gea yari ahagaze, amutera umupira wo mu nguni y’izamu.

Manchester United yakomeje kwataka cyane, ndetse inarusha ikipe ya Arsenal ku buryo bugaragara.

Ku munota wa 88 w’umukino Marouane Feraini yatsindiye iyi kipe iki gitego cya kabiri ku mupira wari uturutse kuri Ashley Young, gusa umusifuzi wo ku ruhande aza kwerekana ko hari habayeho kurarira.

Nyuma y’iminota ine uyu musore ukomoka mu Bubiligi yaje guhagurutsa imbaga y’abafana bari bari muri Old Trafford, nyuma yo gutsinda igitego n’umutwe ku mupira wari uturutse kuri Ashley Young.

Mu gihe habura imikino 2 ngo iyi shampiyona isozwe, Manchester City yamaze kwegukana igikombe irayiyoboye n’amanota 93, mu gihe Manchester United iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 77.

Urukumbuzi hagati ya Pogba na Mkhitaryan rwari rwinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger