AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Manchester United yafashe icyemezo cyo kwikiza Ole Gunnar Solskjaer

Ikipe ya Manchester United yafashe icyemezo cyo kwirukana umunya-Norvège Ole Gunnar Solskjaer wari umutoza wayo mukuru, nyuma y’umusaruro mubi iyi kipe ikomeje kubona muri shampiyona.

Icyemezo cyo kwirukana Ole cyafatiwe mu nama y’igitaraganya yahuje ubuyobozi bwa Manchester United mu ijoro ryakeye.

Byari nyuma gato y’uko iyi kipe yari imaze kwandagazwa na Watford ikayinyagira ibitego 4-1, mu mukino w’umunsi wa 12 wa Premier league.

Umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko icyemezo cyo kwirukana umutoza Ole Gunnar Solskjaer cyamaze guhabwa umugisha na Group Glazer basanzwe ari ba nyiri Manchester United.

Uyu munyamakuru wa SKY Italia na The Guardian yavuze ko byitezwe ko Manchester United isohora itangazo ryirukana Ole mu masaha make ari imbere, nyuma yo kugera ku bwumvikane na we bwo gutandukana mu bwubahane.

Byitezwe ko Darren Fletcher na Michael Carrick ari bo baza gusigarana ikipe by’agateganyo mu gihe hagishakishwa umusimbura wa Ole.

Ole Gunnar Solskjaer yari umutoza wa Manchester United kuva muri 2019 nyuma yo kuyigeramo asimbuye José Mourinho.

Kuri ubu Manchester United iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona n’amanota 17, nyuma yo gutsinda imikino itanu igatsindwa indi ndetse ikananganya ibiri.

Ni mu gihe iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka yashoye umurengera w’amafaranga igura abarimo Jadon Sancho utajya ubona umwanya wo gukina, Raphael Varane na Cristiano Ronaldo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger