Manchester City na Liverpool byananiwe kwishakamo uwegukana amanota 3 (Amafoto)
Kiri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021, amakipe 2 akomeye muri shampiyona y’Ubwongereza Liverpool na Manchester City, byacakiranye mu mukino wari utegerrjwe na benshi.
Ni umukino watangiye ku isaha y’i saa 17:30, aho amakipe yombi yatangiye agerageza guhererekanya umupira kugira asatire izamu ariko bikarangira umupira ugumye mu kibuga hagati.
Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, ikipe ya Manchester City irangajwe imbere n’umutoza Pep Guadiola niyo yotsaga igitutu ikipe ya Liverpool dore ko yagerageje kwataka bikomeye isatira izamu ariko ubwugarizi bwa Liverpool bugakoneza kwitwara neza.
Iminota 45 ibanza yarangiye amakipe yombi nta nimwe ibashije kureba mu izamu ry’indi bijya kuruhuka ari 0-0.
Igiice cya kabiri cy’umukino cyatangiye amakipe yombi yiminjiyemo agafu, umukino utangira wahinduye isura amakipe yombi agaragaza ishyaka rikomeye ryo gushaka ibitego.
Ku munota wa 59 ikipe ya Liverpool niyo yafunguye amazamu ibifashijwemo na rutahizanu wabo Sadio Mane watsinze igitigo cya mbere nuri uyu mukino ku nupira mwiza yari aherejwe na mugenzi we Mohamed Salah.
Iki gitego cyahise gihindura byinshi muri uyu mukino kuko amakipe yiombi yarushijeho kwatakana,nyuma y’iminota 10 gusa ku munota wa 69 Manchester City yahise yishura iki gitego ibifashijwemo na P.Foden wari wabuze amahitmrwe menshi yo gutinda ibitego.
Ku munota wa 76 rutahizanu Mohamed Salah, yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri cyamusabye imberaga n’ubuhanga bwinshi kuko byabanje kumusaba gucenga ubwugarizi bwa Man City, mpaka abonye uburyo bwiza bwo kubyeganyeza inshundura.
Ku munota wa 81 Kevin De Bruyne yahaye ibyishimo abafaba ba Man Citu yishyura iki gitego ku ishoti rikomeye yateye yerekeza mu izanu.
Umukino wageze ku munota wa 90 amakipe yombi anganya 2-2, umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo ishyirwaho akadomo nta mpinduka zibonetse.
Liverpool niyo yariyakiriye uyu mukino ku kibuga cya Anfield Road.
Amakipe yombi yagabanye inota 1 bisiga Liverpool ku mwanya wa 2 n’amanota 15 naho Man City iza ku mwanya wa 3 n’amanota 14. Kugeza ubu Chelsea niyo iyoboue urutinde by’agateganyo n’amanota 16.