Manchester City irayoboye mu makipe ahenze iburayi.
Nyuma yo gutakaza ama miliyoni igura abakinnyi, Manchester city iyoboye amakipe ahenze ku mugabane w’uburayi mu gihe PSG iza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’amakipe 50 ahenze.
Manchester City yaguze Aymeric Laporte kuri miliyoni 57 z’ama pound muri Mutarama aho uyu mufaransa yaje yiyongera kuri Kyle Walker waguzwe mu mpeshyi angana na miliyoni 45 z’ama- pounds.
Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola kandi yari yaguze umuzamu Ederson Moraes kuri miliyoni 35, Bernardo Silva kuri miliyoni 43, Danilo kuri miliyoni 27 cyo kimwe na Benjamin Mendy waguzwe angana na miliyoni 52 z’ama- pounds. Ibi bishyira City ku mwanya wa mbere mu makipe ahenze ku mugabane w’uburayi aho abakinnyi bayo bafite agaciro ka miliyoni 777 z’ama pounds.
Ku rundi ruhande PSG igwa mu ntege Manchester City yo yaguze abakinnyi barimo Neymar Jr na Kylian Mbappe mu mpeshyi, ibi bikaba biyishyira ku mwanya wa kabiri aho abakinnyi ifite bafite agaciro ka miliyoni 713 z’ama pound imbere ya Manchester United na FC Barcelona.
Uru rutonde rw’amakipe ahenze ku mugabane w’uburayi rusa n’aho rwatunguranye bitewe n’amakipe amwe afatwa nk’aho aciriritse yaje imbere y’amakipe y’ibigugu. Urugero, nk’ikipe ya Everton yo mu gihugu cy’ Ubwongereza ihagaze ku mwanya wa cumi kuri uru rutonde aho iza imbere y’amakipe y’ibikomerezwa nka Bayern Munich, Ac Milan, Inter Milan n’ayandi.
Ni mu gihe iyi kipe y’umutoza Sam Aladyce yiyubatse bikomeye igura abakinnyi bahenze barimo Gylfi Sigurdsson, Theo Walcott na Cenk Tosun biyongera ku bandi baje mu mpeshyi barimo Wayne Rooney n’abandi.
Uru rutonde rwiganjeho amakipe akomeye aturuka muri shampiyona eshanu zikomeye ku mugabane w’uburayi dore ko amakipe 50 yose ari aturuka muri Esipanye, Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubutariyani.
Dore Uko amakipe arushanwa mu gaciro kuva ku ya 1 kugeza ku ya 50.
- Manchester City-£777m
- PSG – £713m
- Manchester United – £661m
- Barcelona – £641m
- Chelsea – £524m
- Real Madrid – £439m
- Liverpool – £408
- Juventus – £396m
- Arsenal – £356m
- Everton – £323m
- Bayern Munich – £321m
- Tottenham – £316m
- AC Milan – £269m
- Atletico Madrid – £263m
- Monaco – £253m
- Borussia Dortmund – £237m
- Roma – £231m
- Southampton – £202m
- Crystal Palace – £199m
- Inter Milan – £192m
- Napoli – £180m
- West Ham – £157m
- Wolfsburg – £144m
- Leicester – £143m
- Sevilla – £141m
- Bayer Leverkusen – £140m
- Stoke – £132m
- Valencia – £130m
- Newcastle – £128m
- Watford – £124m
- Lazio + Swansea £117m
- West Brom – £115m
- Borussia Monchengladbach – £108m
- RB Leipzig – £104m
- Sampdoria – £100m
- Marseille – £99m
- Villareal – £97m
- Fiorentina – £94m
- Burnley – £102m
- Lyon – £88m
- Bournemouth – £86m
- Torino – £83m
- Brighton – £79m
- Hamburg – £78m
- Lille – £71m
- Huddersfield – £68m
- Sassuolo – £66m
- Hoffenheim – £61m