AmakuruUtuntu Nutundi

Maleziya: Yakatiwe gufungwa imyaka 12.000 kubera gusambanya umukobwa we incuro 626

Umugabo wo mu gihugu cya Maleziya aherutse gukatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 12000, nyuma yuko ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 15 incuro 626.

Uyu mugabo utaratangajwe amazina, ari mu kigero cy’ imyaka 36, yatandukanye n’umugore we, akaba asanzwe atuye mu mugi witwa Putrajava muri Maleziya, aka gace kakaba kiganje mo abayisilamu. Yashinjwaga ibyagha bigera kuri 599 byose bifitanye isano no gusambanya abakobwa n’abagore ku ngufu.

Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ngo buri cyaha cyamuhamye kigomba guhanishwa igihano cy’igifungo kigera ku myaka 20.

 

Iki kirego kikaba cyarajyanwe ku rukiko na nyina w’umukobwa, avuga yuko iryo hohoterwa yarikorewe mu gihe yabaga kwa se kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Nyakanga.

Ubusanzwe icyaha cy’ihohotera n’ibindi bifitanye isano na ryo, muri Maleziya ni bimwe mu byaha bihabwa ibihano bikomeye  cyane. Si uyu wenyine wahawe igihano gikomeye kuko hari n’undi mupolisi wigeze guhanisha gufungwa imyaka 100, hakiyongeraho gukubitwa ibiboko 15 buri munsi, nyuma yuko yari yafashe umwangavu w’imyaka 13 ku ngufu.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger