Malawi:Umugabo yirukanwe ku kazi azira gutinda mu bwiherero
Mu gihugu cya Malawi, umugabo yirukanwe ku kazi yakoraga muri Hotel Amaryllis iri mu mujyi wa Blantyre azira kujya mu bwiherero agatindayo hafi iminoto 30.
Uyu mugabo utatangajwe amazina n’ikinyamakuru Nyasa Times cyo muri Malawi dukesha iyi nkuru, ngo umukoresha we yaje kumureba ku kazi aramubura, nuko uwo bakorana amubwira ko yagiye mu bwiherero.
Umukoresha we, ari nawe muyobozi mukuru w’iyi Amaryllis Hotel yaramutegereje kuko yamushakaga cyane, undi ngo yamaze nk’iminota 30. Igihe aziye yasanze umukoresha we ari aho amutegereje, ahita amusaba guhagarika akazi.
Uwo wakoranaga n’uyu mukozi wirukanwe yagize ati:
Yaratinze yego, ariko n’ubusanzwe atinda mu bwiherero, si nzi ibyo aba yariye. Bosi ntiyumvaga ukuntu umuntu yamara iminota 30 atari mu kazi kandi duhora twakira abakiliya buri kanya.
Umuyobozi mukuru wa Hotel Amaryllis, Yusuf Sharaz we avuga ko atamwirukaniye gutinda mu bwiherero, aho agira ati:
Uyu mukozi n’ubusanzwe yari afite amakosa menshi, ngo atamuryoje kujya mu bwiherero agatinda.
Ubusanzwe nk’uko benshi ngo babivuga, iyo hoteli ngo isanzwe izwiho kwirukanira abakozi amakosa mato.
Mu bihugu byinshi bya Afurika aho uburenganzira bw’umukozi butubahirizwa hamwe na hamwe, usanga abakoresha barigize nk’Imana, bakibwira ko abo bakoresha ari abamalayika nta kosa na rimwe bagakwiye kugira. Hari n’abandi bibwira ko abakozi ari amasuka biguriye ngo abinjirize amafaranga ariko bagashimishwa no kubahemba intica ntikize.