AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Malawi: Ubushyuhe bukabije bwateje impinduka mu bucamanza

Mu gihugu cya Malawi kugeza ubu haravugwa ikibazo cy’ubushyuhe bumaze kuzamuka ku rwego rwo hejuru bitandukanye n’uko imiterere y’ikirere y’iki gihugu yari imaze iminsi ihagaze.

Abakozi b’imirimo itandukanye, abagenzi ndetse n’abandi.. bagezweho n’ingaruka z’ubu bushyuhe by’umwihariko ku bahinzi borozi. Ibi byatumye urwego rw’imyambarire muri rubanda ruhinduka bambara utwenda tworoheje mu rwego rwo guhangana nab wo.

Ubushyuhe bukabije bwatumye Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Malawi rusubika kimwe mu byasabwaga abanyamategeko n’abacamanza cyo kwambara ingofero z’umweru n’amakanzu y’umukara mu cyumba cy’urukiko.

Urukiko rukuru rwa Malawi rwanzura ko rubaye ruhagaritse ibyo kwambara ingofero n’amakanzu ku banyamategeko n’abacamanza, kubera ubushyuhe bwazamutse muri icyo gihugu.

Muri Malawi ubushyuhe mu bice bimwe byo mu Majyepfo y’icyo gihugu bwageze kuri dogre celcius 45 muri iki cyumweru.

Malawi yakolonijwe n’Abongereza iracyakurikiza amategeko yabo yo kwambara ingofero z’umweru n’ikanzu nk’ibisabwa ku banyamategeko n’abacamanza.

Umwe mu banyamategeko witwa Chikosa Silungwe wari mu rukiko mu Murwa Mukuru Lilongwe yabwiye Reuters ko ubushyuhe bubangamiye imirimo y’urukiko.

Ati “Ubushyuhe bukabije muri iki cyumweru bwatumye ikanzu n’ingofero bibangama.”

Umuyobozi wa Serivisi z’Imihindagurikire y’ibihe n’Iteganyagihe muri Malawi, Jolamu Nkhokwe, yavuze ko hari byinshi byateye ubushyuhe buri hejuru ariko ko “ikibazo ku isonga ari imihandagurirkire y’ibihe.”

Umwanditsi akaba n’Umuvugizi w’Urukiko Rukuru rwa Malawi, Agnes Patemba, yavuze ko gusubika guhagarika kwambara imyambaro, byatangiye ku wa Gatatu, ari ingamba z’igihe kigufi.

Ati “Hari ubushyuhe bukabije bwatumye urukiko ruba ruretse ingofero n’amakanzu. Si ubwa mbere ibi bikozwe.”

Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yasohoye itangazo riburira ku ngaruka zizaterwa n’ubushyuhe, isaba abaturage gufata ingamba.

Ubushyuhe bukabije muri Malawi bwatumye ibyari umuco mu rukiko bihinduka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger