AmakuruPolitiki

Malawi: Indege yari yaburiwe irengero irimo Visi Perezida ntiyasize na Kajorite

Indege yari yaburiwe irengero itwaye abarimo Visi-Perezida wa Malawi, yabonetse nta muntu n’umwe ukiri muzima mu bari bayirimo

Ni amakuru yemejwe na Perezida Lazarus Chakwera kuri uyu wa Kabiri.

Indege yari itwaye Visi-Perezida Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda yakoze impanuka mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena, nyuma y’iminota mike ihagurutse i Lilongwe yerekeza mu majyaruguru ya Malawi.

Iyi ndege y’igisirikare yahise ibura kuri za radar amakuru avuga ko impanuka yakoze ishobora kuba yaratewe n’ikirere cyari kimeze nabi.

Ikimara kubura igisirikare cya Malawi cyahise gitangira Operasiyo yo kuyishakisha mu rwego rwo kurokora abari bayirimo.

Perezida Chakwera mu ijambo rye ryo kuri uyu wa Kabiri yavuze ko Umugaba Mukuru w’Ingabo yamumenyesheje ko igisirikare cyarangije Operasiyo cyakoraga ndetse ko n’indege yabonetse.

Yunzemo ko indege yabonetse yangiritse cyane ndetse abari bayirimo bose bapfuye.

Dr Chilima wari ufite imyaka 51 y’amavuko, yakoze impanuka ubwo yajyaga gushyingura Ralph Kasambara wahoze ari Minisitiri wapfuye mu minsi ine ishize. Ni umuhango yagombaga guhagarariramo Guverinoma.

Nyakwigendera wakundwaga cyane n’abanya-Malawi biganjemo urubyiruko yari Visi-Perezida w’iki gihugu kuva muri 2014.

Inkuru yabanje

Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi Saulos Chilima yaburiwe irengero


Twitter
WhatsApp
FbMessenger