AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Makonikoshwa yagarutse mu muziki nyuma y’igihe kinini yaribagiranye

Umuhanzi Makonikoshwa wamenyekanye mu myaka ishize mu ndirimbo zibyinitse nka “Bonane” yagarutse mu muziki nyuma y’uko yari yarasubiye inyuma mu ruhando rwa muzika nyarwanda bitewe n’uburwayi yakunze guhura nabwo ariko ubu yatangarije abafana be bamwitegura kuko yagarutse.

Makonikoshwa wari umaze iminsi atagaragara mu muziki, mu rwego rwo kwerekana ko yagarutse yateguye igitaramo agiye gukora cyo kongera kwiyeraka abakunzi be bari bamaze igihe batamubona. Iki gitaramo kizaba tariki ya 01 Ukuboza 2019 ahazwi nka White Club Kimironko.

Makonikoshwa ni umwe mu bahanzi bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake zirimo “Agaseko”, “Nkunda Kuragira”, “Bonane ikunze no gucurangwa cyane muri ibi bihe tugezemo by’impera z’umwaka”, n’izindi. Ahagana mu myaka ya 2014 na 2015 uyu mugabo yagiye ahura n’ibibazo by’uburwayi yamazemo igihe kirekire butuma asubira inyuma mu muziki.

Nyuma yo kuva mu bitaro Makonikoshwa yafashe igihe cyo kubanza kugarura agatege, ubu amaze neza ndetse yasubukuye n’akazi k’umuziki. Mu rwego rwo kongera kwereka abakunzi be ko ahari ntaho yagiye, Makonikoshwa yateguriwe igitaramo cyiswe Makonikoshwa Comeback Live Concert.

Iki gitaramo cyiswe “Makonikoshwa Comeback Live Concert” kizabera mu kabyiniro kazwi nka White Club gaherereye Kimironko aho Makonikoshwa azaba acurangirwa na Viva Beat Band isanzwe icuranga muri aka kabyiniro.

Kwinjira mu gitaramo cya ‘Makonikoshwa Comeback Live Concert’ ni amafaranga ibihimbi 5 (5000frw0 ahasanzwe n’ibihumbi icumi (10,000frw) mu myanya y’icyubahiro.

Umuhanzi Makonikoshwa yateguye igitaramo cyo kwiyereka abafana be

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger