Makenzi wamamaye hano mu Rwanda yateye umugongo AS Kigali yerekeza muri Uganda
Myugariro Nizigiyimana Karim uzwi nka Makenzi wamamaye mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda, yateye umugongo AS Kigali yifuzaga kumusinyisha yerekeza mu kipe ya Vipers yo mu gihugu cya Uganda.
Uyu musore ukomoka i Burundi ariko akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, yamenyekanye mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports. Uyu musore kandi yakiniye amakipe ya hano mun karere, arimo Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.
Makenzi wari umaze igihe kirekire akinira Gor Mahia, yamaze kwerekeza muri Vipers nyuma y’igihe kirenga amezi abiri atandukanye n’iyi kipe y’i Nairobi.
Ni nyuma yo kugirana ibiganiro n’amakipe atandukanye yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, arimo na AS Kigali ya hano mu Rwanda yifuzaga kumusimbuza Iradukunda Eric Radu wayivuyemo akerekeza mu kipe ya Rayon Sports.
Myugariro Makenzi avuga ko yahisemo Vipers FC ngo kuko itanga ikizere cyo kuzakina imikino Nyafurika mu mwaka utaha.
Ati”Ntabwo ndasaza ndacyafite imbaraga zo gukina kandi ndifuza kurenga urwego rw’aka karere. Nahisemo Vipers SC kuko nizeye ko izakina amarushanwa ya CAF, umwaka utaha yamfasha gukomeza kugaragara. Nasinye imyaka ibiri ariko mu masezerano banyemerera ko mu gihe haboneka ikipe yakwishyura amafaranga ahwanye n’igihe naba nsigaje ngo ndagize amasezerano. Buri kimwe kirasobanutse ubu ndishimye.”
Ingingo ikubiye mu masezerano ya Makenzi na Vipers ivuga ko aramutse abonye indi kipe ikomeye kurusha Vipers yayerekezamo. Asanze muri iyi kipe ifite ibikombe bya shampiyona ya Uganda incuro nyinshi bene wabo barimo umuzamu Fabien Mutombo na Thomson Sefu.