AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Maj. Gen. Albert Murasira yashyikirijwe ububasha na Gen. James Kabarebe yasimbuye muri MINADEF

Kuri uyu wa mbere Major General Albert Murasira uherutse kugirwa Minisitiri mushya w’ingabo z’u Rwanda yashyikirijwe ububasha na General James Kabarebe yasimbuye mu minsi ishize.

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri mushya w’ingabo n’ucyuye igihe wabereye ku kicaro cya Minisiteri y’ingabo giherereye ku Kimihurura mu karere ka Gasabo.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda batandukanye barimo umugaba mukuru w’inkeragutabara Gen Fred Ibingira, ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Jacques Musemakweri.

Gen James Kabarebe ucyuye igihe yijeje mugenzi we Murasira ubufasha mu gihe icyo ari cyo cyose azaba abukeneye.

Minisitiri w’ingabo mushya Maj. Gen. Albert Murasira we yashimangiye ko azakorana umurava mu rwego rwo gutera ikirenge mu cy’abamubanjirije.

Ati”Turi kwishimira umutekano kuko hari ubufatanye hagati y’igisirikare ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, by’umwihariko Abanyarwanda. Hari n’abandi dukorana barimo abanyamahanga dufatanya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu karere, muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi.”

Minisitiri mushya w’ingabo yanavuze ko u Rwanda rudashobora kuryoherwa n’umutekano rwonyine mu gihe ibihugu bituranye na rwo bifite ibibazo by’umutekano muke. Maj. Gen Murasira yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugusigasira ibyagezweho.

Tubibutse ko General James Kabarebe wahoze ayobora MINADEF ari umujyanama mukuru mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Maj. Gen.  Albert Murasira ibumoso ari kumwe na Gen James Kabarebe.
Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Gen Kabarebe na Maj. Gen. Murasira witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’igihugu.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger