AmakuruPolitiki

Maj Frank Mugisha uvuga ko yavuye muri RDF yibasiye Padiri Nahimana wiyita perezida w’u Rwanda

Mu gihe kitari gito gishoze Maj Frank Mugisha uvuga ko yahoze muri RDF ariko akaza guhunga igihugu atimvikana mu itangazamakuru, ubu yumvikanye yibasira Padiri Nahimana Thomas uvuga ko ari Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Yavuze ko Padiri Nahimana Thomas adakwiye kwiyita Perezedi , bitewe n’uko uwo mwanya atawukwiye ashingiye ku myitwarire ye n’ibikorwa agaragaza muri Opozisiyo ikorera hanze, ahubwo ko yagagakwiye gusimbuzwa hakajyaho Jean Paul Ntagara wiyita Minisitiri w’intebe wa Guverino ya Padiri nahimna ivuga ko ikorera mu buhungiro.

Yagize ati :” Padiri nahimana ntago akwiriye kuba Perezida nkurikije imico ye n’ibikorwa bye njye mfata nk’ubuswa bukabije muri Politiki. Kuba Nahimana yaguhamagara ngo nkugize minisitiri atitaye ku mutekano wawe, atazi n’uko ubayeho, ahubwo yifuza ngo ujye hariya gusa uvuge unenga Ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nahimana ni umuhemu, kuba yaguha amafaranga yarangiza akajya kugusebya ku mbuga nkoranyamabaga ni amakosa kandi byarankomerekeje bikomeye .arimo arakina ibyabana.”

Maj Frank Mugisha, akomeza avuga ko Politiki ya Padiri Nahimana Thomas imeze nk’iy’umukinyi wa Filimi.

Ati :” Nguwo Nahimana ngo ari gutanga za Pasiporo z’impunzi kandi atabifiye ububasha. Pasiporo z’impunzi zitangwa na ONU si Padiri Nahimana. nguwo ari gushyingura abantu kuri Internet… ibyo nta hantu ndabibona.

Uko siko politiki ikinwa. Nahimana ni ikibazo kandi mbona adashoboye, mfite ububasha namusimbuza Jean Paul Ntagara. Nta Kintu arabageza ho usibye ingurube 20 numva ngo yoherereje FDLR muri DRC”. Niba avuga ko aharanira Demokarasi yatowe nande ? ese azamaraho igihe kinga iki ?’”

Yakomeje avuga ko mu byatumye ashwana na Padiri Nahimana Thomas ,ari uko yamusabye kumubera Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma ye ,undi akabyanga ngo kuko ataba minisitiri wa Guverinoma itagira ingabo.

Maj Frank Mugisha ,avuga ko yisunze Opozisyo Nyarwanda ikorera hanze azi ko ari abantu bazima bafite ibitekerezo bya kigabo ,ariko ibyo yabonye amaze kuyigeramo yasanze ari agahomamunwa kuko yasanze iyo opozisyo isa nitabaho kereka kubitekereza gusa.

Akomeza avuga ko abayirimo biyita abayobozi b’amashyaka arwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda , nta kerekezo bagira ahubwo birirwa bahanganye hagati yabo.

Padiri nahimana nawe ,avuga ko Maj Frank Mugisha ari umutekamutwe ndetse ko yamuririye amafaranga amubeshya ko agiye kumufasha gushinga umutwe w’ingabo zizakuraho Ubutsetsi bw’u Rwanda ariko ngo yarategereje amaso ahera mu kirere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger