Mahombi yatangije gahunda yo gutabariza abana ba Congo
Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko wibera mu gihugu cya Sweden , Mahambi yatangije gahunda yo gutabara abanye-Congo bugarijwe n’ikibazo cy’Imirire mibi n’inzara, muri gahunda ye yise ‘IloveCongo’.
Mahombi mu kunoza iyi gahunda ye yahuje imbaraga na WFO (World Food Program) ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku mirire ndetse na UNICEF, yifashisha aya mashami yombi mu gutanga ifunguro rinoze ku banye-Congo mu rwego rwo kurwanya ipfu z’abana 160,000 bapfa buri mwaka bishwe n’imirire mibi ndetse n’inzara muri kiriya gihugu nk’uko imibare itangwa na UNICEF ibigaragaza.
Mahombi mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwa Instagram yashishikarije abanye-Congo n’abandi bamukurikira kugira urukundo rwo gufasha abana ba Congo- Kinshasa bicwa n’inzara ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi, Yagize ati
“Amazina yanjye ni twa Mohombi Moupondo, ndi umuturage wa Congo , nejejwe no kumenyesha ko kampanye yanjye ya “iLove Congo” yamaze kugera hanze , Nkabanye-Congo dufite guhaguruka tukarwanya imiririre mibi n’inzara mu gihugu cyacu , gerageza nawe urebe abana 160.000 bari munsi y’imyaka 5 bapfa buri mwaka bazize imirire mibi n’inzara nk’uko UNICEF ibitangaza , Uri umunye-Congo, ndi umunye-Congo twese dufite izo nshingano , tugomba gutangira ubungubu ,reka twihurize hamwe duhurize hamwe imbaraga zacu mu gushyiraho umuryango w’ubumwe uzafasha ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku mirire WFP mu kurwanya inzara…..”
Uyu muhanzi ufite Se w’umunyecongo naho nyina akaba akomoka muri i Stockholm muri Sweden akaba ari naho Mahombi yavukiye , anarahakurira ndetse akaba ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika byamugize icyamamare mu ruhando rwa muzika ku Isi.
Mahombi yakunzwe mu ndirimbo nyinshi yakoze zitandukanye nka , Bumpy Ride(2011), In Your Head (2011), Coconut Tree (2011), Zonga mama yakoranye na Fally Ipupa (2017), Infinity (2017) . Mr Loverman (2018), n’izindi nyishi …