Madonna yibasiwe nyuma yo kuburira ijwi imbere y’abafana
Umuririmbyikazi Madonna yibasiwe n’abakunzi b’umuziki nyuma yo kuririmba nabi mu gitaramo cya nyuma cy’irushanwa ry’umuziki ry’ibihugu by’u Burayi Eurovisionbanamushinja kugaragaza imyitwarire idahwitse ku rubyiniro.
Uyu mugore w’imyaka 60 bakunze kwita ‘Umwamikazi wa Pop’ yaririmbye indirimbo ye yo mu 1989 yitwa Like a Prayer n’iyo aherutse gusohora yitwa Future.
Benshi mu bafana n’impuguke z’umuziki basigaye bamurakariye kuko yasaraye kandi mu miririmbire ye akaba yitabaje ikoranabuhanga rya autotune rikayungurura ijwi rye.
Yananenzwe kandi ko ababyinnyi be bagaragaye bambaye amadarapo y’ibihugu bya Palestine na Isiraheli. Kandi yari ari kuririmbira muri Isiraheli igihugu cyangana urunuka na Palestine.
Benshi mu bitabiriye ibirori bisoza Eurovision bari biteze imiririmbire itangaje ya Madonna, waje kuririmbana na korali y’abaririmbyi 35 n’ababyinnyi 30.
Gusa imiririmbire ye yinubiwe na benshi bakoresheje imbuga nkoranyambaga bamunenga.
Umunyamakuru Piers Morgan wa Daily Mail yavuze ko nta hazaza h’umuziki Madonna agifite. Ati “Umuziki wa Madonna ni uruhukire mu mahoro!”
Uwari uyoboye Eurovision, Graham Norton nawe ubwe yabaye nk’ukomoza ku mirimbire mibi y’uyu mugore ati “Bisa nk’aho abari hano batakiriye neza Madonna, niko nabivuga.”
Irushanwa rya Eurovision ribaye ku nshuro ya 64 rihuza abanyamuziki bahagarariye ibihugu byo mu Burayi, hiyongereyeho Australia na Isiraheli.
Iry’uyu mwaka ni irya 64. Ryegukanwe n’umuholandi Duncan Laurence mu gihe Umwongereza Michael Rice yaje ku mwanya wa nyuma. Umwaka ushize Eurovision yatsindiwe n’umunya Isiraheli Netta.