Made in Rwanda Awards yatangaje amajwi yabari imbere hagendewe k’uko batowe kuri Internet.
Ibihembo bya Made In Rwanda Awards bigiye kujya bihemba ibyamamare byahano mu Rwanda , abategura iki gikorwa batangaje abahize abandi biciye ku buryo batowe kuri murandasi bifite 20% by’irushanwa.
Gutora ukoresheje ubutumwa bugufi bifite 20% naho akanama nkemurampaka kiri rushanwa ko gafite 60% by’irushanwa, gutora kuri internet byo byarangiye.
Abahize abandi hagendewe ku buryo batowe kuri murandasi(Internet) n’ibyiciro barimo
1 . Amashusho y’indirimbo arimo imyambaro myiza: Afro ya Mani Martin
2 . Uhanga imideli wahize abandi: Rwanda Modest
3 . Umunyamideli w’umugore wahize abandi: Neza Rachel
4 . Utunganya imisatsi wahize abandi: Mirror Saloon
5 . Usiga ibirungo wahize abandi: Fancy eye
6 . Umugabo w’icyamamare wambara neza: Mukunzi Yannick
7 . Umunyamideli w’umugabo wahize abandi: Ganza Gabey
8 . Gafotozi wahize abandi: Frank Axel
9 . Ikiganiro cy’imyidagaduro cyahize ibindi: Hit City
10 . Iduka ry’imideli ry’umwaka: Masha Boutique
11 . Inzu y’imideli y’umwaka: Moshions
12 . Uhanga imideli wagaragaje udushya: Delphine
13 . Umugore w’icyamamare wambara neza: Butera Knowless
Abatabashije gutsinda muri iki cyiciro bahabwaga amahirwe hari Shaddy Boo, Aline Gahongayire, Jay Rwanda, Mutoni Fiona, Christopher n’abandi.
Aya majwi atangajwe mugihe hasigaye iminsi mike ngo ahabeho igitaramo nyamukuru cyo guhemba abatsinze, igitaramo kizaba ku wa 23 Kamena kikabera kuri Onomo Hotel guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira bikazaba ari 10 000rwf ndetse na 20000 rwf mu myanya y’icyubahiro .