Made in Rwanda Awards 2018: Yannick Mukunzi yahembwe nk’umugabo wambara neza uyu mwaka. – AMAFOTO
Ibihembo bya Made in Rwanda byaraye bitanzwe ku nshuro yabyo ya mbere bigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Yannick Mukunzi na Knowles Butera nibyo byamamare byahembwe nk’abambara neza uyu mwaka.
Ibi bihembo biri mu byiciro 13, byatanzwe hagendewe ku manota yatowe kuri Internet (20%), gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi ( 20%) n’andi 60% yari ay’abagize akanama nkemurampaka.
Ibi bihembo umugabo wa mbara neza yabaye Mukunzi Yannick ahigitse Jay Rwanda, Nick Dimpoz. na Christopher. Mu bagore Knowles Butera niwe wahembwe nk’umugore wambara neza ahigitse Shaddy Boo, Kate Bashabe, na Aline Gahongayire.Gusa Knowless ntiyari ahatangiwe ibi bihembo kuko ari muri Mozambique afite igitaramo.
Ikiganiro cy’imyidagaduro( Showbiz) cy’umwaka cyabaye Sunday Night (Isango Star). Indirimbo ya Dj Pius yitwa “Wabulilawa” yo yahembwe nk’indirimbo ifite amashusho meza agaragaza imyambaro ya Kinyarwanda. Umunyamideli w’umwaka mu bagabo yabaye Sekamana Eric naho mu bakobwa aba Munyaneza Djazira. Gafotozi w’umwaka yabaye Mahoro Luqman, Inzu nziza y’Imdeli yabaye MOSHIONS. Abateza imbere ubuco babaye Rwanda Culture Fashion show.