AmakuruAmakuru ashushye

Madamu wa Ndayishimiye yageneye ubutumwa bw’ishimwe Madamu Jeannette Kagame

Madamu wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, yageneye ubutumwa bw’ishimwe Madamu Jeannette Kagame mu rwego rwo kwifatanya na we kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuryango Imbuto Foundation yashinze umaze ubayeho.

Ni ubutumwa Madamu wa Perezida wa Repubulika yashyikirijwe n’intumwa za Madamu wa Ndayishimiye, mu izina ry’umuryango OPDAD-Burundi yashinze.

Ejo ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo ni bwo Umuryango Imbuto Foundation wizihije isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center.

Mu bashyitsi bakuru bitabiriye ibi birori harimo Monica Geingos, Umufasha wa Perezida wa Namibia Hague Geingob.

Umuryango OPDAD-Burundi wemereje ku rubuga rwa Twitter ko Angeline yohereje intumwa muri ibi birori nyuma y’ubutumire yari yarahawe.

Wagize uti: “Ku butumire mu birori by’u Rwanda, Nyakubahwa Umufasha wa Perezida w’u Burundi akaba n’umuyobozi wa OPDAD-Burundi kuri uyu wa Gatandatu yohereje intumwa kugira ngo zitabire umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Imbuto Foundation. Zashyikirije Nyakubahwa Jeannette Kagame ubutumwa bw’ishimwe.”

Madamu Angeline Ndayubaha na we yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri uru rubuga mu gitondo cy’uyu wa 29 Ugushyingo, ashimira Jeannette Kagame.

Ati: “Ndashimira byimazeyo mugenzi wanjye Umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Jeannette Kagame wizihije akanayobora umuhango w’isabukuru y’imyaka 20 ya Imbuto Foundation. Ibya wakoreye abaturage mu myaka 20 ni iby’agaciro.”

Angeline Ndayishimiye na Jeannette Kagame bahuriye mu muryango nyafurika OPDAD (Organisation des Premières Dames d’Afrique pour le Développement) uhuza abafasha b’abakuru b’ibihugu, uharanira iterambere. Gusa bombi ntabwo barahura imbonankubone.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger