Amakuru ashushyeImikino

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange- AMAFOTO

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali n’abitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Cyorezo cya Sida n’Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Afurika, ICASA, mu munsi wahariwe Siporo rusange uzwi nka ‘Car Free Day’.

Iki gikorwa cyatangiriye kuri Stade Amahoro i Remera gisorezwa ku Kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ahabereye siporo rusange mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2019.

ICASA izitabirwa n’abagera ku 10 000 ni imwe mu nama zihuza abantu benshi muri Afurika biga kuri Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina iteganyijwe ku wa 2-7 Ukuboza 2019.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre izitabirwa n’abo mu bihugu 150 byo ku Isi barimo abashakashatsi, abanyeshuri, abarimu muri za kaminuza, abaganga, abakora mu by’imiti n’abarimo abakuru b’ibihugu bitanu n’abafasha b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika biga ku ngamba zo kurwanya Sida.

Car Free Day imaze kuba ubukombe i Kigali; iyo kuri iki Cyumweru yahaye umwihariko kongera ubukangurambaga no kurwanya indwara zitandura (NCDs) byahujwe n’insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

Madamu Jeannette Kagame yayitabiriye aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju; uw’Ubuzima, Dr Gashumba Diane; uw’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n’abandi.

Mu bashyitsi bayitabiriye barimo Umunya-Ethiopia Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS; Umuyobozi Wungirije wa UNAIDS, Shannon Hader.

Madamu Jeannette Kagame yaherukaga kwitabira siporo rusange ku wa 17 Ugushyingo 2019, mu gikorwa cyarimo abanyamuryango ba Imbuto Foundation cyatangiwemo ubutumwa ku kurwanya indwara zitandura zirimo na diabète.

Car Free Day ni gahunda yatangiye muri Gicurasi 2016 igamije korohereza no gushishikariza abatuye Kigali umuco wo gukora siporo no gukangurira abaturage kwirinda indwara zitandura. Ikorwa ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko umubare w’abantu bashya bandura Virusi itera Sida mu Rwanda, ugabanuka uko imyaka ishira, by’umwihariko ukaba waravuye kuri 3/1000 (barenga ibihumbi 10) mu 2014 ukagera kuri 1/1000 (barenga 5400) mu 2019.

U Rwanda rwarenze zimwe mu ntego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDs) ryihaye yo kugeza ubuvuzi ku bafite virusi itera Sida mu 2020.

Ni intego (90-90-90) isobanura ko mu 2020 abafite virusi itera Sida bazaba bazi uko bahagaze ari 90%, abafata imiti 90% naho kugabanuka kwa virusi itera Sida bikaba 90%.

UNAIDS igaragaza ko ku Isi mu bantu barenga miliyoni 39 bafite virusi itera Sida, 79% aribo bazi uko bahagaze, batatu muri batanu bayirwaye bafata imiti igabanya ubukana gusa naho 53% by’abafite virusi itera Sida ntabwo bipimisha ngo bamenye uko bahagaze.

Madame Jeannette Kagame yitabiriye raporo rusange izwi nka “Car free day “

Abitabiriye siporo banasuzumwa indwara zitandukanye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger