Madamu Jeannette Kagame nibindi byamamare bya hano m’u Rwanda bari mubitabiriye igitaramo Somi yakoreye i Kigali
waSomi ni umuririmbyikazi ukomeye winjyana ya Jazz ufite inkomoko hano murwanda, mugitaramo yakoreye i Kigali mu ijoro ryo kuwa 13/Gashyantare/2018 cyitabiriwe nabantu bafite izina rikomeye hano mu Rwanda harimo na n’umufasha w’umukuru w’igihugu Madamu Jeannette Kagame nabandi bagiye batandukanye.
Iki gitaramo cyabereye muri hoteli imwe yahano mu Rwanda Marriott Hotel kwinjira byari ibihumbi makumyabiri nabitanu(25.oooRwf) mu myanya ihasanzwe n’ibihumbi mirongo itanu(50.000Rwf) mu myanya y’icyubahiro. Iki gitaramo Laura Kabasomi Kakoma wamenyekanye ku izina rya Somi yakoreye i kigali kije gikurikira icyo yakoreye muri Kenya akaba agiye gukurikizaho ikindi azakorera muri Africa y’epfo.
Somi ubwo yari mugitaramo hagati yigiye imbere aramukanya na Madamu Jeannette Kagame nabandi banyacyubahiro bari barikumwe nawe ndeste agenda asuhuza nabandi bakunzi b’umuziki bari baje kumushyigikira barimo:Cecile Kayirebwa,Might Popo, Phionah Mbabazi, nabandi ………
Somi wari wizaniye itsinda ryabacuranzi bamucurangiye muri iki gitaramo ni umurimbyikazi ukorera umuziki we Amerika(USA) doreko afitanye amasezerano n’inzu ikomeye mubyamuzika ya Sony Music yasinye muri 2013. Uyumuhanzikazi yegukanye igihembo ubwo bahembaga abahanzi bitwaye neza muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika ibihembo byiswe“NAACP Image Awards” byatangiwe i Los Angeles.
Somi yaherukaga kuririmbira hano mu Rwanda mu mwaka wa 2010 ubwo yari aje mu iserukiramuco rya FESPAD ryabereye kuri Stade Amahoro. ubusanzwe avuka kuri Dr. Ibulaimu Kakoma na Elizabeth Nyarubona Kakoma yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyina umubyara ni Umunyarwandakazi Se akaba umugande.