AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abayobozi bakuru b’igihugu bifatanyije n’urubyiruko muri ‘Walk to Remember’-AMAFOTO

Ku gicamunsi gishyira umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018 , Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame ari kumwe n’abayobozi bakuru b’igihugu bifatanyije n’urubyiruko mu rugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rugendo bakoze n’amaguru bava ku Nteko Ishingamateko y’u Rwanda bakagera kuri sitade Amahoro I Remera aho bagendaga bibuka amateka mabi yaranze u Rwanda.

Uru  rugendo Abayobozi bifatanya n’urubyiruko ruba rwavuye mu bice bigize igihugu cyane cyane umujyi wa Kigali  mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho bagenda batuje bibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda . Uru rugendo rwanafashaga  urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kumenya byinshi ku mateka yaranze igihugu muri icyo gihe baharanira kurwanya ayo mateka mabi yangije byinshi.

Abayobozi bakuru b’igihugu barimo Madamu Jeannette Kagame, Ministiri w’Intebe n’abandi batandukanye bifatanyije n’urubyiruko muri Walk To Remember yo kuwa 7 Mata 2018

                                                                          

Ubwo Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame wari uyoboye uyu muhango yageze muri Sitade Amahoro agaha urumuri rw’icyizere urubyiruko hahise hatangwa ubutumwa bugiye butandukanye ndetse n’ubuhamya bwagarukaga ku kwibuka twiyubaka nkuko Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga aha by’umwihariko  Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yashimiye ababyeyi  nabaje kwifatanya n’urubyiruko avuga ko n’ubwo igihugu cyaranzwe n’amateka mabi ariko  kuri ubu abanyarwanda bamaze kwiyubaka kubw’ubuyobozi bwiza.

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze kandi ko hakiri byinshi byo gukora cyane ko abateguye umugambi wa Jenoside bakayishyira mu bikorwa bakomeje gukora kandi bagifite ubukana, asaba urubyiruko gufata iya mbere mu kubarwanya bivuye inyuma bakanashyira imbaraga mu kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abashaka gupfobya no kugoreka amateka.

Abashinzwe umutekano w’igihugu barimo ingabo zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nabo bitabiriye ’Walk To Remember’

 

Hasomwe amazina y’abantu 100 bahagarariye abazize Jenoside ndetse hanavugwa ubutumwa 100

AMAFOTO: Kigali Today

Twitter
WhatsApp
FbMessenger