AmakuruAmakuru ashushye

Madame Jeannette Kagame asaba inzego zitandukanye gutanga amahirwe angana ku bana b’abahungu n’abakobwa

Madame Jeannette Kagame  wari witabirirye umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu wateguwe n’umuryango FAWE-Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 20 umaze ukorera mu Rwanda. Mme J. Kagame yasabye  inzego zitandukanye gutanga amahirwe angana ku bana b’abahungu n’abakobwa mu kwerekana impano zabo.

Yibukije inzego zitandukanye ko zigomba gukomeza kwimakaza uburinganire mu bakiri bato, azisaba guha amahirwe angana ku b’ahungu n’abakobwa kuko bimaze kugaragara ko ntacyo umuhungu yakora ngo mushiki we kimunanire.

Yagize atiNdabasaba ko buri wese yakoresha imbaraga ze, umutungo w’ibitekerezo kugira ngo dukureho inzitizi zose zituma uburinganire butagerwaho, ibi kandi byazatuma abana bacu bavamo abayobozi beza.

Madame Jeannette Kagame   yasabye abana b’abakobwa gukoresha neza amahirwe  bahabwa niba bifuza kugera ku byo bifuza , Yagize ati “Ni mwe bayobozi b’ejo, mukoreshe neza amahirwe muhabwa, mugire intego kandi mwigirire n’ikizere muzagere ku byo mwifuza  ku gihe, mwibuke ko kandi kwiga bitarangira, uburezi n’ubuzima”

Madame Jeannette Kagame yashimye irishuri uruhare rigira mukwimakaza ihame ry’uburinganire. Muri uyu muhango wabereye muri KCC (Kigali Convection Center)  aba witabiriye bakase umutsima wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 FAWE  imaze ikorera mu Rwanda.

Umuryango FAWE-Rwanda watangiye gukorera mu Rwanda mu 1997 ugamije guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye.

Muri Kigali Convention Center niho habereye umuhango wo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 20 FAWE imaze ikorera mu Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger