AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Madame Jeanette Kagame yitabiriye umunsi wa nyuma wa Art Rwanda-Ubuhanzi(amafoto)

Kuri uyu wa gatandatu, Madamu Jeanette Kagame usanzwe ari n’umuyobozi wa Imbuto Foundation, yitabiriye umunsi wa nyuma wa Art Rwanda-Ubuhanzi, irushanwa rigamije guteza imbere impano zitandukanye mu Rwanda.

Umunsi wa nyuma w’iri rushanwa ryatangiye muri Nzeri uyu mwaka wabereye muri Kigali Convention Center i Kigali. Iyi Finale yahuje impano zitandukanye zagiye zishimwa n’abagize akanama nkemurampaka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ni ibirori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo ba Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi, uw’Umuco na Siporo Mme Esperance Nyirasafari, Soraya Hakuziyaremye w’Ubucuruzi n’inganda, Akamazi Clare uyobora RDB n’abandi. Mme Jeanette Kagame ni we wari umushyitsi w’icyubahiro.

Abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Umunyarwenya Gratien Niyitegeka wamamaye nka Seburikoko n’abandi benshi na bo bari bitabiriye munsi wa nyuma wa Art Rwanda-Ubuhanzi.  Aba bose bagiye bagira inama abahanzi ari na ko bashimira abagize uruhare mu iteragurwa ry’iri rushanwa.

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi uri mu banyacyubahiro bitabiriye iyi grand final y’ikiciro cya mbere cya Art Rwanda, yashimagije iyi gahunda avuga ko ari irerero ry’abahanzi nyarwanda.

Ati” yi gahunda ije kutwunganira mu kurera abahanzi b’abanyarwanda bakiri bato, kwagura impano zabo no guhanga imirimo mishya.”

Umunsi wa nyuma w’iri rushanwa witezweho kugaragaza abahanzi bahize abandi mu byiciro bitandukanye ari na bo bazahabwa ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo impano zabo zitezwe imbere.

Madamu Jeanette Kagame ari kumwe na ba Minisitiri Mbabazi w’urubyiruko na Nyirasafari w’umuco na siporo.
Akamanzi uyobora RDB yabwiye abafite impano ko igihe kigeze akaba ari zo zibatunga.
Seburikoko yahaye umukoro abahanzi wo gusigasira umuco nyarwanda.
Tom Close asangiza abahanzi urugendo rwe muri muzika n’uko yafatanyije umuziki n’ubuganga.
Minisitiri Mbabazi Rose Mary aganirira abitabiriye Art Rwanda-Ubuhanzi.
Umunyamakuru Arthur Nkusi yayoboye ibirori by’uyu munsi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger