Madame Ingabire Marie Imaculee ntariyumvamo akamaro k’irushanwa rya Miss Rwanda
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Madame Ingabire Marie Immaculee, yavuze ko atumva akamaro k’irushanwa rya Miss Rwanda riba buri mwaka, n’icyo iri rirushanwa ryaba rimariye Abanyarwanda.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter,Ingabire Marie Immaculee, yakomeje avuga ko haramutse hateguwe irushanwa rya “Nkubito y’Icyeza”, aho abana b’abakobwa barushanwa mu mishinga y’iterambere, yafasha urubyiruko igaterwa inkunga byaba bifite akamaro kurushaho.
Yagize ati “Jyewe umunsi bakoze amarushanwa ya ‘Nkubito z’icyeza’ cyangwa ay’abakobwa bafite imishinga y’iterambere rigera ku rubyiruko rwinshi nzabishyigikira! Naho ngo umukobwa mwiza? Wapi. Ubwiza bw’umuntu buterwa n’umureba”.
Yagarutse kandi ku kuba Miss Rwanda idakwiye kwitiranywa na Nyampinga agira ati “Kwitiranya nyampinga na miss ubwabyo ni amakosa akomeye! Nyampinga harimo umuco wacu. Miss harimo uwuhe muco wacu koko?”
Hari abagiye batanga ibitekerezo, nabo bagaragaza ko iri rushanwa risa no kurangaza abantu gusa, kandi rigatakarizwamo akayabo k’amafaranga yashoboraga kugira byinshi yakora, nk’ibikorwa byo kuzamura abakene.
Umwe muribo yagize Uwitwa Mutesi yagize ati “Nuko batabivuga biriya nukugurisha abagore ahubwo, niba arugushaka abakobwa bazi kuvuga muruhame, bazi gukora imishinga kuki badahamagara abakobwa bashoboye bategura umushinga aho kuvuga umwiza kumaso?”
Irushanwa rya Miss Rwanda, niryo rushanwa rihatse andi mu Rwanda, rikaba rihuza abakobwa baba batorewe mu ntara zose. Ni irushanwa ryagiye rinengwa kuva ryatangira, cyakora rikaba rifite n’ibyo ryagiye rigeraho.
Bimwe mu byo rinengwa harimo nko kuba umukobwa aho yaba aturuka hose yemerewe kwiyamamariza mu ntara runaka, aho kureka abatuye muri iyo ntara bakaba aribo bayiyamamarizamo.
Kuba iri rushanwa ryitwa Miss Rwanda ariko mu by’ukuri ugasanga uruhare rw’igihugu n’Abanyarwanda ari ruto cyane ahubwo hakagaragaramo ibigo by’ubucuruzi haba mu kuritegura, guhemba abatsinze n’ibindi, no guherekeza uwatowe mu gushyira mu bikorwa ibyo yemeye.
Hari kandi n’abavuga ko habamo ikimenyane no kubogama mu gutoranya ba nyampinga, kuba ibyo bashingiraho bidasobanurwa neza, ndetse no kutagira amabwiriza ahamye, ahubwo hagahora hahinduka amabwiriza agenga irushanwa.
Cyakora abatarebera ibintu mu ruhande rumwe bafite ibyo bashima iri rushanwa nko kuba ryaratumye igihugu kibasha guhagararirwa mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’Isi, kuba rituma abaritsinda biteza imbere bitewe n’ibihembo bitandukanye bahabwa, ndetse na bamwe mu baryitabiriye bakaba barahise bashyira mu bikorwa imwe mu mishinga yabo.
Biteganyijwe ko irushanwa rya Miss Rwanda 2019, rizashyirwaho akadomo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019.