Madame Felicite Rwemarika yahawe igihembo cya Prix de la Femme francophone 2018
Iki gihembo yagiherewe i Paris mu Bufaransa aho yari yatumiwe muri iyi nama ya AIMF yabaga ku nshuro ya 38. Ni igihembo yahawe na meya w’umujyi wa Paris nawe wari witabiriye iyi nama.
Iyi nama ya Association Internationale des Maires Francophones (AIMF 2018), Madame Felicite Rwemarika yongeye gushimirwa uruhare yagize mu iterambere rya siporo y’abagore mu Rwanda.
Madame Felicite ahawe iki gihembo nyuma yo gushyirwa mu kanama k’imikino ya Olempike mpuzamahanga. Madame Felecite yashimiye uyu muryango w’ibihugu bivuga igifaransa.
Yagize ati: “Guhabwa iki gihembo kuri njye ni nko kugiha igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Byankoze ku mutima guhabwa iki gihembo ”
Yasoje ashimira u Rwanda ku ruhare rugira mu guteza imbere abagore aho mu myanya ifata ibyemezo abagore bangana na 50%. Madame Felicite Rwamarika asanzwe ari Visi Presidante wa komite Olempike mu Rwanda.