AmakuruImikino

Macron yasuye ikipe y’Ubufaransa nyuma yo gusezerera Ububiligi-Amafoto

Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron, yasanze mu rwambariro abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye mu rwego rwo kubaganiriza no kubashimira ishema bahesheje Ubufaransa bagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi baherukaga kugeraho mu 2006.

Igitego cya Myugariro Samuel Umtiti usanzwe ukinira FC Barcelona ni cyo cyahesheje Ubufaransa kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi busezereye ikipe y’Ububiligi mu mukino wa 1/2 cy’irangiza waberaga kuuri Stade ya Saint Petersburg.

Nyuma y’uyu mukino, perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron wari warebye uyu mukino yasanze iyi kipe mu rwambariro, ayishimira imbaraga n’umurava yakoresheje igera ku mukino wa nyuma, gusa anabibutsa ko bagifite urugamba rw’umukino wa nyuma bagomba guhuriramo hagati y’ikipe y’Ubwongereza na Croatia.

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa iheruka igikombe cy’isi cyo mu 1998, yatwaye itsinze Brazil ku mukino wa nyuma wabereye i Saint Denis(Paris) ibitego 3-0.

Ibitego 2 bya Zinedine Zidane n’icya Emmanuel Petit ni byo byahesheje Abafaransa igikombe cya mbere cy’isi mu mateka yabo.

Mu 2006 na bwo Abafaransa bari bageze ku mukino wa nyuma, gusa batsindwa n’ikipe y’Abatariyani kuri Penaliti 5-4, nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 1-1. Ikitazibagirana mu mateka y’uyu mukino ni ikarita itukura kizigenza Zinedine Zidane yeretswe nyuma yo gukubita umutwe Marco Materazzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger